Kigali

Nari nuzuye ibyishimo: Clarisse Karasira yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Ifashabayo Dejoie AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/02/2021 0:30
2


Umuhanzikazi Clarisse Karasira uherutse gusohora amashusho y’indirimbo ye yise ‘Mu Mutima’ yamaze gusezerana imbere y’amategeko y’u Rwanda n’umukunzi we Ifashabayo Sylvain Dejoie usanzwe ari umujyanama we bamaze igihe mu munyenga w’urukundo.



Marie Clarisse Karasira na Ifashabayo Sylvain Dejoie basezeraniye mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Kane tariki 18 Gashyantare 2021.

Ifashabayo Sylvain Dejoie yabwiye INYARWANDA ko ari iby’igiciro kinini kuba yafashe ku ibendera ry’u Rwanda akemeza ko agiye kubana n’umutoni we. Yavuze ko yiyumvaga nk’umusore w’umunyamugisha wakunze kandi ukunzwe ibihe n’ibihe.

Ati “Nzamura akaboko ndahirira imbere y’amategeko y’u Rwanda kubana n’umukunzi wanjye, nari nuzuye ibyishimo, amarangamutima meza. Kuko nawe byibaze, kubaho ugakura, ukagera ku rwego nawe urahirira gushinga umuryango, ntabwo ari ibintu bisanzwe. Ni ibintu bikomeye. Ni ibintu by’igiciro kinini cyane.”

Akomeza ati “Ubwo rero akaboko kari kazamuye numvaga ko nari nejejwe cyane ko ndi umwe mu basore b’abanyamahirwe, kandi bishimye kuri iy’Isi ya Rurema.”

Yavuze ko abantu bacye bitabiriye umuhango wabo wo gusezerana imbere y’amategeko, bari babanje kwipimisha Covid-19 ndetse ko umuhango wakomereje kuri Intare Conference Arena ahafatiwe amafoto ndetse no kuri Cenetra Hotel Kabuga.

Ifashabayo Dejoie yavuze ko indi mihango y’ubukwe bazayikora bashingiye ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe.

Ku wa 08 Mutarama 2021, ni bwo Dejoie yafashe icyemezo cyo kwambika impeta y’urukundo Clarisse Karasira. Ni umunsi avuga ko udasanzwe mu buzima bwe, kuko bombi bemeranyijeho kubana nk’umugabo n’umugore mu muhango w’ubukwe bazakora mu mezi nk’atatu ari imbere.

Uyu musore avuga ko we na Clarisse bahuje inzozi ngari, kwitangira akazi, bahuriye ku mishinga itandukanye, bahuje indangagaciro hafi 95%, baba mu buzima bumwe n’ibindi byinshi byatumye avuga ko ‘ari abakundana bajyanye’.

Clarisse Karasira aherutse kubwira INYARWANDA ko kuva ku munsi wa mbere ahura na Ifashabayo, ubushuti bwabo bwagutse buvamo urukundo, imitima irishimirana. Muri Nyakanga 2019, ni bwo Ifashabayo yabwiye Clarisse ko amukunda, uyu muhanzikazi nawe amwemerera atazuyaje.

Clarisse ati “Wari umugoroba mwiza numva ntashaka kugarukaho. Ariko byari byiza cyane. Ni umuntu w’imfura cyane. Ni King Dejoie rwose wa mbere ahubwo! Kuko hazaza abandi ibikomangoma bye. Kuri njyewe ndamwubaha cyane nk’umwami, kuri njyewe kubera ko asobanuye byinshi mu buzima bwanjye.”

Uyu mukobwa avuga ko ubwo Ifashabayo yamwambikaga impeta muri we yumvaga ijwi rimubwira ngo ‘ubu ugiye kuba madam’. Ati “Narishimye cyane.” Yashimye Imana ku kuba yarababashije gutera iyi ntambwe mu buzima bwe.

Avuga ko ubwo Ifashabayo yari amuhobereye amaze kumwambika impeta yamubwiye amagambo meza atasangiza buri wese.

Clarisse Karasira yafashe ku idarapo ry’u Rwanda yemera ko agiye kuba umugore wa Ifashabayo by’iteka ryose

Clarisse Karasira na Ifashabayo basezeranye imbere y’amategeko nyuma y’igihe gito bemeje ko bari mu rukundo rwitamuruye

Ifashabayo Dejoie yabwiye INYARWANDA ko ari umwe mu basore b’abanyamahirweMuri muzika, Clarisse Karasira aherutse gusohora amashusho y’indirimbo ye yise ‘Mu mitima’ yabaye iya nyuma kuri Album ye ya mbereUyu muhanzikazi aritegura gutangira gusohora indirimbo zigize Album ye ya kabiri yise ‘Mama Africa’Tariki 08 Mutarama 2021 ni bwo Ifashabayo yambitse impeta y’icyizere umukunzi we Clarisse KarasiraGasore Serge washinje Ikigo Gasore Serge Foundation ni we Parrain wa Ifashabayo Sylvain Dejoie

Bashyizwe mu gitabo cy'abiyemeje kurushinga byemewe n'amategeko y'u Rwanda

Umunezero udashira kuri Ifashabyo wasezeranye n'umukunzi we

Urugo rwa Clarisse Karasira n'umukunzi we Ifashabayo rushyize imbere isengesho

Intambwe idasigana, nyuma yo kwemeranya kubana nk'umugabo n'umugore

Bafatiye amafoto mu mbuga ngari ya Intare Conference Arena i Rusororo mu karere ka Gasabo

Clarisse Karasira yari aberewe ku munsi udasanzwe mu buzima bwe nk' "umukobwa w'Imana n'Igihugu"







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Anaclet3 years ago
    Urugo ruhire.muzabyare muheke hungu na kobwa. Muzabere urumuri imbuto Imana izabaha. Murabe inyaryenge, mukingure umuryango ku babagana ariko mwirinde kurangaza. Muzakire ababagana cyane mwita ku baciye bugufi. Muzagira abakunzi benshi ariko ntawutagira ba kidobya muzabumve bose nyuma mufate umwanya wo gusesengura ibyo mwumvise mbere yo kubifataho umwanzuro.muzihangane kandi mwihanganirane. Imbere urugendo rurakomeje mbifurije ko ruba rurerure kurusha urwo mumaze gukora, ruzikube inshuro nyinshi ariko ntimuzatatire igihango mwagiranye mwe ubwanyu ndetse n'igihugu. Imana Ibarinde ubu n'iteka ryose.Ndabakunda nubwo ntabazi.
  • Niyokwizerwa Rachel3 years ago
    Natwe abakunzi banyu turqbashyigikiye imana ibafashe muzabyare hungu nakobwa kararisa mubyukuri ndagukunda nishimiye intambwe ikomeye muteye



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND