RFL
Kigali

Mugisha Moise wari mu bahabwa amahirwe yo kwegukana Tour du Rwanda 2021 yakuwe mu irushanwa

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:1/05/2021 10:40
2


Nyuma y’amakimbirane akomeye yabaye hagati y’umukinnyi wa SACA, Mugisha Moise n’umutoza we Niyonshuti Adrien, hakavugwamo gukubitwa ndetse n’ibijyane n’amarozi, byarangiye uyu mukinnyi akuwe ku rutonde rw’abakinnyi bazakina Tour du Rwanda 2021.



Moise yasoje irushanwa ry’umwaka ushize ku mwanya wa kabiri inyuma y’umunya-Eritrea Tesfazion Nathanael wabaye uwa mbere. Kuva mu Ukwakira 2020, hatangiye kuvugwa ikibazo cya Niyonshuti Adrien na Mugisha Moïse kuri ubu ufatwa nk’umukinnyi wa mbere mu Rwanda mu magare nyuma yo kwigaragaza muri Tour du Rwanda iheruka, yabayemo uwa kabiri, no kwegukana Grand Prix Chantal Biya.

Mu mpera z’umwaka ushize, Mugisha Moïse yasabye gusesa amasezerano muri SACA, avuga ko yakubiswe n’umutoza we Niyonshuti Adrien. Uyu mukinnyi kuri ubu uri mu bihano by’ikipe ye, yari yateguje abamukurikira kuri Twitter ko ashobora kutazakina Tour du Rwanda 2021 izatangira kuri iki cyumweru tariki ya 02 Gicurasi 2021.

Umutoza wa SACA yasobanuye ko ikibazo yagiranye n’umukinnyi we cyatangiriye ku mukanishi wahoze muri iyi kipe, Ntibitura Issa. Ati “Maze kugera hano tugakora SACA, Moïse yari umwana mwiza witonda, ariko umuvandimwe Issa wari umutoza w’aba bana muri Fly [yahujwe na Les Amis Sports bigakora SACA], hatangira kuzamo amakimbirane. Natwaye akazi ke k’ubutoza kandi ari umukanishi akaba n’umutoza. Naramubwiye nti menya akazi kawe k’ubukanishi nanjye nkore akanjye nk’umutoza, arambwira ngo oya uramvangira akazi, wantwariye akazi”.

Yakomeje agira ati “Icyo kintu ni cyo cyababaje Moïse, ngira ngo wumvise mu biganiro yagiye atanga ko yavuze ko nirukanishije umutoza we. Ntabwo namwirukanishije, ubwo niba amushaka azakomeze amutoze, abayobozi ba SACA ni bo bafite uko bazabigenza”. Uyu mutoza yavuze ko bari mu irushanwa ryo mu muhanda yateguye, maze ubwo berekereza mu bice bya Gatuna, ahaye umukinnyi amazi ayamucira ari mu modoka.

Nyuma y'uko uyu mukinnyi afatiwe ibihano n’ikipe akinira kubera amakosa yakoze, Adrien yari yavuze ko kuri ubu yamaze gutoranya abakinnyi batanu bazakina Tour du Rwanda 2021 ndetse ateganya ko mu gihe Mugisha Moïse atazayikina. Yagize ati “Mfite urutonde rw’abakinnyi batanu ukuyeho Moïse, ibye ntibirasobanuka kuri ngo menye niba azakina cyangwa atazakina." 

"Abakinnyi batanu barimo abo mwabonye ubushize barimo Seth [Hakizimana] ari we kapiteni, Jean Eric [Habimana], Dukuzumuremyi Ali Fidèle, ni ubwa kabiri bazaba bakinnye Tour du Rwanda, ubushize bakinnye iya 2,1 bitwara neza kandi batarakinnye iya 2,2, nkeka ko uyu mwaka bazaba bumva ko bashobora no kuyitwara. Moïse ibye nibisobanuka azaba ari mu bakinnyi bazakina, nibidasobanuka ntazagaragara muri Tour du Rwanda 2021”.

Nyuma y'uko ikipe ya SACA isohoye urutonde rw’abakinnyi batanu bazayihagararira muri iri rushanwa batarimo Mugisha Moise, byashyize iherezo ku nzozi ze yari afite zo kwegukana irushanwa ry’uyu mwaka dore ko yari mu bahabwaga amahirwe menshi.

Abakinnyi batanu bazahagararira iyi kipe ya SKOL na Adrien Niyonshuti muri iri rushanwa, ni HAKIZIMANA Seth, HABIMANA Jean Eric, DUKUZUMUREMYI Ally Fidèle, NSABIMANA Jean Baptiste na NSENGIYUMVA Shemu.

Iyi kipe ikaba izatozwa na Adrien Niyonshuti ndetse na Sterling Magnell wahoze atoza ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare.

Tour du Rwanda 2021 izatangira kuri iki cyumweru tariki ya 02 Gicurasi 2021, hakinwa agace ka mbere kazazenguruka Kigali Arena- Rwamagana ku ntera y’ibilometero 115,6.

Inzira zigize Tour du Rwanda 2021:

Agace ka mbere: Tariki ya 2 Gicurasi: Kigali Arena- Rwamagana (ibilometero 115,6)

Agace ka kabiri: Tariki ya 3 Gicurasi: Kigali- Huye (ibilometero 120.5)

Agace ka gatatu: Tariki ya 4 Gicurasi: Nyanza- Gicumbi (ibilometero 171,6)

Agace ka kane: Tariki ya 5 Gicurasi: Kimironko - Musanze (ibilometero 123,9)

Agace ka gatanu: Tariki ya 6 Gicurasi: Nyagatare- Kimironko (ibilometero 149,3)

Agace ka gatandatu: Tariki ya 7 Gicurasi: Kigali (KBC)- Kigali (Mont Kigali) (ibilometero 152.6)

Agace ka karindwi: Tariki ya 8 Gicurasi:Kigali (Nyamirambo)- Mont Kigali ( ITT- ibilometero 4.5)

Agace ka munani: Tariki ya 9 Gicurasi: Kigali (Canal Olympia)- Kigali (Canal Olympia) (ibilometero 75,3)

Mu nshuro ebyiri Tour du Rwanda imaze gukinwa iri ku kigero cya 2.1, ntabwo u Rwanda rurabasha kuyegukana cyangwa ngo rwegukane n’agace na kamwe, kuko ryegukanwe n’abanya-Eritrea, barimo Merhawi Kudus mu 2019 na Tesfazion Nathanael mu mwaka ushize.

Mugisha Moise wari witezweho kwegukana Tour du Rwanda 2021 yakuwe ku rutonde rw'abazarikina

Moise yari mu bakinnyi ba SACA bakinnye Tour du Rwanda 2020

Moise yegukanye umwanya wa kabiri muri Tour du Rwanda 2020

Moise ntagaragara mu bakinnyi ba SACA bazakina Tour du Rwanda 2021






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jay2 years ago
    Aba bakinnyi bacu bage bamenya ko kuba ufite impano bidahagije mugihe nta discipline. Bikanga ubustari gato bagashaka no gufatira imyanzuro institution yabahaye akazi.
  • Tenny blanch2 years ago
    Amagare niyo yarasigaye ashimisha abantu niba hatangiyekuzamo amatiku ubwo biraje bisibe ibyishimo byacu





Inyarwanda BACKGROUND