RFL
Kigali

Youtube yabonye urwunguko rwa Miliyari $6 mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2021

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:28/04/2021 13:58
0


Mu gihe ubucuruzi bwose butagaragiwe n’ikoranabuhanga bwakomye mu nkokora na Covid-19, abashoramari b’ibibigo by’ikoranabuhanga barasarura nk'abasezera. Nyuma y'uko ikigo cya Google gifite Youtube mu nshingano umwaka wa 2020 wagihombeye kubera kubura ibyamamazwa, uyu mwaka kimaze kubona inyungu ya Miliyali $6 z’igihembwe cya mbere.



Ese ibigo by’ikoranabuhanga nka Google na Facebook ni hehe bikura Imali? Kuri uyu munsi wa none benshi bishora mu mishinga yo gukorera amafaranga kuri Youtube ariko bikaza kurangira ubutunzi bari biteze butabagendeye nk'uko bari babwiteze. Kuri uyu munsi wa none ikigo cya Youtube cya Google cyatangaje ko kimaze kubona inyungu ya Miliyari $6 mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2021. 

Mu mwaka ushize iki kigo cyarahombye kubera ibihugu byinshi byari bikiri muri gahunda ya guma mu rugo bityo ibikorwa byo kwamamaza biba bicye bitura mu gihombo ikigo cya Youtube, gusa muri uyu mwaka iki kigo gishobora kuzabona inyungu nyinshi nk'uko byatangajwe n'Umuyobozi Mukuru wa Youtube, Susan Wojcicki.

Nk'uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’iki kigo, umwaka washize wa 2020 iki kigo mu gihembwe cya mbere cyari gifite inyungu ya miliyari $4, bivuze ko hisumbuyeho miliyari 2 ugereranije n’amafaranga y’igihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2020.

Mu rwego rwo gukaza umurego wo kwinjiza agatubutse ikigo cya Google ari nacyo Youtube ibarizwamo kiri gushaka uko cyajya mu biganiro na za Televiziyo zikajya zinyuza ibiganiro byazo kuri Youtube bityo bikazibyarira inyungu ndetse no ku ruhande rwa Google bikayibyarira inyungu.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND