RFL
Kigali

Abafana ba Manchester United mu myigaragambyo yo kweguza abayobozi b’iyi kipe – AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:22/04/2021 16:57
0


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Mata 2021, Abafana ba Manchester United bazindukiye mu myigaragambyo bitwaje ibyapa biriho ubutumwa bwamagana abaherwe baguze iyi kipe (Glazers) ndetse babasaba kuva mu ikipe yabo igahabwa abandi.



Aba bafana bazindukiye ku kibuga cy’imyitozo cya Carrington, aho iyi kipe isanzwe yitoreza bitwaje ibyapa byanditseho amagambo agira ati ‘Glazers Out’ mu rwego rwo kugaragaza ko batagishaka aba baherwe mu ikipe yabo.

Aba bafana bari bariye karungu binjiye n’umujinya mwuinshi kuri iki kibuga bazi ko bahasanga abayobozi b’iyi kipe, ariko basanga nta bahari ariko basanga ikipe iri gukora imyitozo.

Umutoza Ole Gunnar Solskjaer, abatoza barimo Michael Carrick, Darren Fletcher ndetse na Nemanja Matic ukina mu kibuga hagati, baganirije aba bafana babasaba kwihangana bagasohoka kuri icyo kibuga kugira ngo ikipe ikomeze imyitozo, nabo barabyemera barasohoka.

Ibi bikozwe nyuma yuko Manchester United yikuye mu irushanwa rya European Super League biturutse ku gitutu cy’abafana ndetse n’abayobozi batandukanye barimo na Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza, Bwana Borris Johnson.

Manchester United yikuye muri iryo rushanwa nyuma y’amasaha 48 iryinjiyemo, ndetse umwe mu bayobozi b’iyi kipe, Joel Glazer anasaba imbabazi avuga ko bari bakoze amakosa, ndetse banasaba imbabazi kuba barateje imigumuko mu bafana.

Ubwo aba bafana baganiraga n’umutoza Ole, bamubwiye ko aba-Glazers bakunda amafaranga badakunda Manchester United, bityo ko igihe kigeze bakabavira mu ikipe, bakareka kuyikoramo ibyo bishakiye.

Ikinyamakuru ESPN cyatangaje ko Ole yabasubije ko Glazers bakunda Manchester United kandi baba barajwe ishinga n’iterambere ryayo buri gihe.

Mu itangazo Manchester United yasohoye yagize iti: “Ahagana saa tatu z’igitondo ku kibuga cy’imyitozo cya Carrington hinjiye itsinda ry’abafana. Umutoza mukuru ndetse n’abandi bantu baganiriye nabo, kuri ubu abo bafana bavuye ku kibuga”.

Abafana ba Manchester United barifuza impinduka mu ikipe yabo bihereye ku baherwe baguze iyi kipe, dore ko basabwe kuyigurisha byihuse ndetse n’abandi bayobozi b’iyi kipe bakegura kuko basanga nta gifatika bayimariye.

Manchester United iri ku mwanya wa kabiri muri Premier League, aho irushwa amanota 11 na Manchester City iyoboye urutonde, ndetse iyi kipe ikaba yarabonye itike ya ½ muri Europa League bafite intego yo kwegukana.


Abafana ba Manchester United bamaganye ubuyobozi bwabo bavuga ko bakeneye impinduka

Abafana ba United bazindukiye ku kibuga cy'imyitozo cy'iyi kipe mu myigaragambyo yo kweguza abayobozi

Ikibuga cy'imyitozo cya Carrington Manchester United ikorera

Abaherwe bagize Glazers Family bari kumwe n'umutoza Ole Gunner





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND