RFL
Kigali

Mucyo Izack, umuvandimwe wa Gisa cy’Inganzo yinjiye mu muziki-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/04/2021 18:54
0


Umuhanzi Mucyo Higiro Isaac wahisemo izina ry’umuziki rya Mucyo Izack, yinjiye mu muziki asohora amashusho y’indirimbo ye ya mbere yise ‘I will wait’ yakoranye n’umuvandimwe we Gisa cy’Inganzo uherutse guhatana muri The Next Pop Star.



Gisa cy’Inganzo ni Mukuru wa Mucyo Izack kwa Se wabo. Uyu musore wasoje amashuri yisumbuye, avuga ko yatangiye kwisanga mu itsinda ry’abanyamuziki ubwo yari umwe mu babarizwaga muri Shakers Ministry yayoborwaga n’umuhanzi Alpha Rwirangira ubarizwa muri Canada.

Mucyo Izack yavutse tariki 08 Nzeri 1995, avuka mu muryango w’abana batatu abahungu batatu n’abakobwa babiri akaba ariwe mfura.

Uyu musore kuva akiri muto yiyumvagamo impano y’umuziki ariko atarasobanukirwa neza. Yakuriye muri korali yo mu Itorero rya ADEPR ariko akanakunda gukina umupira w’amaguru, ariko ntibyigeze bimuhira.

Yabaye mu matsinda atandukanye kugeza ubwo mu 2009 yayoboye itsinda Vijana wa Bwana, aho babyinaga indirimbo zihimbaza Imana mu rusengero.

Mu 2017 yashinze itsinda yise Elohim Singers ryahuzaga abaririmbyi baturuka mu nsengero zitandukanye.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'I WILL WAIT' Y'UMUHANZI IZACK MUCYO NA GISA CY'INGANZO

Yabwiye INYARWANDA ko yinjiye mu muziki afite intego yo gutanga ubutumwa buhumuriza abantu, kubaremamo icyizere no guhumuriza imitima ikomeretse. Ati “Yesu ahora ateze amaboko yiteguye kwakira umusanga wese.”

Yanavuze ko afite gahunda yo kujya akorana n’abandi bahanzi kugira ngo yagure umuziki we.

Mu ndirimbo ‘I will wait’ we na Gisa cy’Inganzo baririmbye bahumuriza buri wese ufite amasezerano y’Imana atarasohora bamubwira ko nubwo atarasohora ariko igihe kizagera.

Ati “Kandi tunamwibutsa ko uko byagenda kose hari ho Imana yayindi yabonye mu bikomeye n’iyo yagusezeranyije, wowe yizere ubundi utegereze.”

Yavuze ko gukorana indirimbo n’umuvandimwe we Gisa cy’Inganzo bigiye kumufasha kwisanga neza mu muziki, ndetse ko ari intambwe ikomeye ateye kuko yakoranye indirimbo n’umuhanzi buri wese yakwifuza gukorana nawe.

Umuhanzi Izack Mucyo yinjiye mu muziki asohora indirimbo ye ya mbere yise 'I will wait'

Mucyo yavuze ko gukorana indirimbo n'umuvandimwe we Gisa cy'Inganzo bigiye kumufasha kwaguka mu muziki we

Gisa cy'Inganzo yatangiye gufasha umuvandimwe we winjiye mu muziki

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'I WILL WAIT' YA GISA CY'INGANZO NA IZACK MUCYO

">









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND