RFL
Kigali

Ibintu bitangaje ushobora kuba utazi ku kwitsamura

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:21/04/2021 10:32
0


Kwitsamura ni uburyo busanzwe umubiri ukoresha mu kwirinda imyanda ishobora kujya mu myanya y’ubuhumekero nka mikorobe, umukungugu cyangwa ibindi bitumuka kimwe n’ibindi byose bibangamira aho umwuka unyura, iyo witsamuye byose birasohoka. Ni ikimenyetso kandi cy’ibicurane n’indwara zo gufungana.



Dore ibindi bitangaje ushobora kuba utari uzi ku kwitsamura:

1.Kwitsamura bigendera ku muvuduko uri hejuru cyane

Umwuka usohoka mu gihe witsamuye, ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko ugendera ku muvuduko udasanzwe; metero 50 mu isogonda!

2.Kwitsamura inshuru irenze imwe ni ibisanzwe

Imyanda na mikorobe zitandukanye umubiri uba ushaka kwikiza mu myanya y’ubuhumekero hari igihe idasohokera icyarimwe. Ibi bisaba umubiri kugerageza inshuro zindi mu kugerageza kuyisohora, nibyo bituma witsamura inshuro irenze 1.

3.Ibyo witsamuye bishobora kurenga muri metero 10

Iyo witsamuye, nk'uko twabibonye hasohoka imyanda na mikorobe zitandukanye umubiri uba ushaka kwikiza. Ibyo witsamuye bishobora kugera kure cyane no muri metero 10. Niyo mpamvu tugirwa inama yo kwipfuka ku munwa n’amazuru igihe twitsamura kuko ushobora kwanduza abagukikije impande zawe.

4.Iyo witsamuye amaso yawe yifunga utabishaka

Nubwo hari abashobora kubigerageza amaso afunguye, ariko ntushobora kubigeraho kuko hari byinshi bibera mu mubiri udashobora gutegeka. Uburyo ubwonko buyobora imikorere itandukanye y’umubiri, kimwe mubyo bukora mu gihe witsamuye harimo gufunga amaso. Hari abajya bavuga ko uramutse witsamuye amaso afunguye, ashobora guturumbukamo, ariko ibi si byo.

5.Umutima ntuhagarara igihe witsamuye

Hari benshi uzumva bavuga ngo mu gihe witsamuye umutima uba uhagaze gutera. Ibi sibyo na gato, gusa igihe uri kwitsamura umutima utera gacye ugereranyije n’ibisanzwe.

Ibi biterwa n'uko mbere yo kwitsamura ubanza kwinjiza umwuka mwinshi, bityo ugakoresha cyane umutsi w’ubwonko witwa vagus (vagus nerve). Abenshi ntibanamenya ko binjije umwuka mwinshi mbere yo kwitsamura.

6.Izuba rya mu gitondo no kujya hanze ukibyuka bitera kwitsamura

Ibintu bitumuka, urusenda, ubukonje no kurwara ibicurane sibyo byonyine bishobora gutuma witsamura. Hari ibindi bitandukanye bishobora gutuma witsamura; kimwe muri ibyo ni imirasire y’izuba.

N'ubwo ubushakashatsi butagaragaza neza ikibitera, gusa umuntu umwe muri 4 aritsamura igihe cyose ahuye n’izuba rirasa. Ubutumwa ubwonko bubona bwo kugabanya amaso igihe ubonye izuba cyangwa urundi rumuri bushobora kuba intandaro no kwivanga n’ubutumwa ubwonko bubona bwo kwitsamura.

Mu gihe wumva ugiye kwitsamura ushobora guhumekera mu mazuru cyane, ushobora kandi kwikora ku mazuru umeze nk’uyakuba (ibi abana bato bakunda kubikora) cyangwa se ukaba wafata cyane igice cy’umunwa wawe wo hejuru.

Src:www.healthline.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND