RFL
Kigali

Alyn Sano yagiye muri Côte d'Ivoire afite intego yo kwegukana The Voice Afrique-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/04/2021 8:18
0


Umuhanzikazi Alyn Sano yamaze gufata indege ahagana saa saba z’ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 18 Mata 2021, yerekeza mu gihe cya Côte d'Ivoire guhatana mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa ry’umuziki rya The Voice Afrique.



Iri rushanwa ryari risanzwe ribera muri Afurika y’Epfo ryimurirwa muri Côte d'Ivoire kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe.

Iri rushanwa ryagombaga kuba ryararangiye mu 2020, abaritegura bakomwa mu nkokora na Covid-19.

Alyn Sano niwe uhagarariye u Rwanda mu bagera kuri batandatu bagerageje amahirwe muri iri rushanwa. Cyo kimwe n’abandi bo mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa bageranye mu cyiciro cya nyuma bamaze gufata indege berekeza muri Côte d'Ivoire ahazabera iri rushanwa.

Ni ku nshuro ya Gatatu iri rushanwa rigiye kuba. Alyn Sano yanditse kuri konti ye ya Instagrama asaba Abanyarwanda kumushyigikira muri iri rushanwa kugira ngo azaheshe ishema u Rwanda.

Ati “Ndumva nta mfite uburyo nasobanuramo uko niyumva kuba ngiye guhagararira igihugu cyanjye nkunda muri The Voice Afrique. Mumfashe tuzane mu rugo iki gikombe.”

Alyn Sano yahagurukiye ku kibuga cy’Indenge Mpuzamahanga cya Kigali. Byageze mu rucyerera rw’iki Cyumweru ageze ku kibuga cy’indege cyo mu Mujyi wa Addis Ababa muri Ethiopia.

Tariki 24 Mata 2021, nibwo abahatanye bazarushanwa. Ni umuhango uzatambuka kuri Televiziyo Vox Africa saa tatu z’ijoro ku isaha ngengamasaha (GMT); bizaba ari saa saba z’ijoro ku isaha yo mu Rwanda.

Irushanwa ryitabiriwe n’abagera ku 100 bagiye basezererwa mu byiciro bitandukanye. Biteganyijwe ko abageze mu cyiciro cya nyuma buri umwe azaririmba indirimbo imwe, imbere y’akanama nkemurampaka.

Uzegukana The Voice Afrique azahembwa amafaranga no gukorerwa indirimbo imwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Mu 2016, ari nabwo iri rushanwa ryatangizwaga kumugaragaro ryegukanwe na Pamela wo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo mu gihe mu 2017 ryegukanywe na Victoire Biaku wo muri Togo.


Alyn Sano yagiye muri Cote d’Ivoire afite icyizere cyo kwegukana irushanwa


Alyn yasabye Abanyarwanda kumushyigikira kugeza ku munota wa nyuma

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ALYN SANO

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND