RFL
Kigali

Rubavu: Akanyamuneza ni kose ku barobyi! Ubu barahembwa neza amarasi amaze gucika-AMAFOTO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:17/04/2021 12:23
0


Tariki 14 Kanama 2019, ni bwo INYARWANDA yasohoye inkuru yagaragazaga agahinda k’abarobyi bo mu karere ka Rubavu, bavugaga ko bahembwa ku kwezi 1000 Frw cyangwa 2000 Frw ntagire icyo abamarira. Kuri ubu inkuru yarahindutse bafite akanyamuneza baterwa n'uko umushahara wazamuwe kugeza kubihumbi 30 bitewe n’uko bakoze.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Mata 2021, twatembereye ku kiyaga cya Kivu, ahazwi nko kuri Brasserie tuganira n’abarobyi. Aha iyo uhageze ukubitana n’impumuro y’amafi ituruka ahazwi nko kuri El Classico ndetse n’amajwi y’abasare baba bari ku mwaro bategereje ko bwira ngo batsure amato bajye aho bahurira n’isambaza.

Muri uru rugendo rw’ibirometero bitari bike uri kuri moto byakozwe n’umunyamakuru twahageze maze tuganira na bamwe mu bakora umwuga w’uburobyi muri iki kiyaga cya Kivu, maze batangaza inkuru itandukanye n’iyo bari bafite mu nkuru yakozwe na InyaRwanda.com yari ifite umutwe ugire uti “Ku kwezi baduhemba 1000F cyangwa 2000F rimwe na rimwe tugatahira aho” Ikiganiro n’abarobyi bo mu kiyaga cya Kivu”. SOMA INKURU IRAMBUYE HANO

Mu kiganiro gito n’aba barobyi bavuze ko kugeza ubu umushahara wabo wiyongereye ndetse bakaba babona amafaranga menshi bitandukanye na mbere. Bavuze ko kugeza ubu ntacyo bashinja ubuyobozi bwabo bemeza ko uko umusaruro ubonetse ariko bawuhabwa.

Habimana Jean Claude ukorera uburobyi mu karere ka Rubavu avuye mu karere ka Rutsiro yavuze ko kuba kera barakoreraga ku cyo yise ‘AMARASI’ (Ubusambo), ubu bakaba bafite igihembo ari intambwe ikomeye imaze guterwa n’abayobozi babo. Yasabye abayobozi babo ko haramutse hari ubundi buryo bakoresha kugira ngo umusaruro wiyongere babukoresha ariko ngo kuri bo kugeza ubu bameze neza.

Mu magambo ye yagize ati “Mbere twakoraga nta gihembo kirimo, tugakorera ku marasi (ku busambo), ugasanga wibye duke udusize mu muraga ukadutahana ukaba watugura isabune, akaba aritwo ucyura. Ubu rero hari umushahara rwose iyo umusaruro wabonetse hari nubwo umuntu acyura ibihumbi icyumbi rwose akaba yanarenga, ibi rero turabishimira ubuyobozi bwacu.

Turasaba abayobozi bacu, niba hari ubundi buryo bakoresha kugira ngo umusaruro wiyongere, babukoresha ariko kugeza ubu tumeze neza ntakibazo”.

Nubwo bemeza ko bameze neza, aba barobyi bagaragaje ikibazo cy’uko nta bwishingizi bafite nyamara bashobora guhura n’impanuka mubwato. Basabye ko harebwa uko nabo bahabwa ubwishingizi n’ababayobora.

Ku ruhande rw’ubuyobizi bw’abarobyi bibimbuye muri koperative KOPAWO ikorera muri iki kiyaga, bwavuze ko ubuyo bakoresheje ngo abakozi babo bajye babona amafaranga yo kubatunga ari uko bashatse imiraga mishya yitwa Icyerekezo, ndetse basaba buri mukozi gukora cyane kugira ngo umusaruro ugaragare.

Yagize ati ”Mu by’ukuri, ubu dukoresha imiraga yitwa Icyerekezo kandi idufasha kuzamura umusaruro tubona tukabasha guhemba abakozi bacu badufasha kuroba. Abakozi bacu turabasaba gukomeza gukoresha imbaraga kugira ngo twongere umusaruro”.


Imiraga yitwa 'Icyerekezo' ibafasha mu burobyi bubongerera umusaruro'

Amato akoreshwa mu burobyi

Ukora urugendo rwo mu mazi kugira ngo ugere aho amakipe (Amato) y'abarobyi aba ategerereje amasaha yo gutsurwa  Babanza guteka 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND