Kigali

PSG yatangiye guhugura abazatoza irerero ryayo mu Rwanda

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:16/04/2021 18:41
0


Abatoza bagera kuri 18 ni bo bari mu mahugurwa ya PSG azamara iminsi 3. Aya mahugurwa ayobowe n'umutoza mukuru w'irerero rya PSG mu Bufaransa witwa Mr Benjamin Houri ndetse akaba yatangiye kuri uyu wa 5 akazageza ku cyumweru tariki 18 Mata 2021.




Abatoza batangiye amahugurwa uyu munsi 

"Twishimiye kugirana umubano na Paris Saint Germain muri gahunda ya Visit Rwanda, ni iby'agaciro kubona ubufatanye ku mpande zombi ndetse n'aya mahugurwa azamara iminsi 3 abatoza b'abanyarwanda bongererwa ubushobozi." Uwayezu François Regis umunyamabanga wa FERWAFA. 


Uwayezu Regis ari kumwe na Benjamin Houri 

Benjamin Houri na we yatangaje ko yishimiye kuba ari mu Rwanda. Yagize ati "Ni iby'agaciro kuba ndi hano, irerero rya PSG rifite akamaro gakomeye cyane kuko ryerekana amahirwe ndetse n'uburyo bwo kubona abakinnyi beza mu irerero. PSG ifite uburyo bwagutse dushaka kubasangiza kandi intego zacu kuri ubu ni ukongera ubumenyi ku mupira w'amaguru, ndetse na mwe mukazamura urwego rw'abakinnyi".


Abatoza bitabiriye aya mahugurwa ni: Bazirake Hamimu, Dushimimana Djamila, Hakizimana Fidèle, Hakizimana Jean Baptiste, Mbabazi Alain, Nonde Mohamed, Murekatete Hamida, Ndacyayisenga Daniel, Niyibizi Enock, Nsengiyumva Jean Damascène, Nsengiyumva François, Ntakirutimana Bonaventure, Ntibatega Mohamed, Nyinawumuntu Grace, Rumanzi David, Tegibanze Eric, Umunyana Seraphine na Uwineza Pacifique.


Abatoza bari mu kibuga 

Irerero rya PSG rizubakwa mu Rwanda rizaba rifite abatoza 4 bazava mu batoza batangiye amahugurwa, kandi bazamenyekana mu mpera zayo. Amahugurwa ari kubera kuri sitade Amahoro i Remera, ndetse yateguwe na PSG, FERWAFA na Minisiteri ya Siporo.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND