Rutahizamu w’umunya-Swede ukinira AC Milan yo mu Butaliyani ari mu mazi abira nyuma yo gushinjwa gukorana n’ikigo cya Betting (gutega ku mikino) kandi ari ikizira ku bakinnyi nk’uko biteganywa n’amategeko y’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi ‘FIFA’ bishobora kumuviramo guhagarikwa imyaka itatu adakina.
Zlatan utarahiriwe n’iki cyumweru, nyuma yo guhabwa ikarita itukura ku mukino AC Milan yakinnye na Parma, akanashinjwa kwica nkana amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, bidateye kabiri yashinjwe gukorana n’ikigo cya Betting, bishobora kumuviramo ibihano biremereye nibimuhama.
Uyu mukinnyi yashinjwe gukorana n’ikigo cya Betting cyitwa, betting company Bethard, bihabanye cyane n’amategeko ya FIFA ndetse na UEFA.
Ikinyamakuru yo muri Swede cyitwa ‘Aftonbladet’ cyasobanuye ko umukinnyi ufite imigabane mu bigo bya Betting atemerewe gukina amarushanwa ategurwa na FIFA ndetse na UEFA y’I Burayi.
Byagaragajwe ko mu 2018, Zlatan yari afite imigabane mu kigo cya Bethard Betting Company, aho umugabane we wari wanditseho AB mu rwego rwo guhisha izina rye. Umuyobozi w’iki kigo, Erik Skarp ymeje ko uyu mukinnyi yari afite imigabane mu kigo ayoboye, ndetse akaba yarakunze kugaragara mu bikorwa bitandukanye byo ku cyamamaza.
Ikigo cya Bethard cyabonye inyungu ya Miliyoni 30 z’ama-Euros havuyemo imisoro mu mwaka wa 2019.
Ikinyamakuru cya Aftonbladet cyatangaje ko FIFA izahanisha Zlatan kumara imyaka itatu nta gikorwa kijyanye n’umupira w’amaguru agaragaramo, ndetse akazanatanga ihazabu y’ibihumbi ijana by’ama-Euros.
Ibrahimovic ashobora guhagarikwa imyaka itatu adakina kubera Betting
Ntabwo muri iyi minsi Ibrahimovic yorohewe
TANGA IGITECYEREZO