RFL
Kigali

Imodoka yari itwaye abakinnyi ba Real Madrid yasagariwe n’abafana ba Liverpool barayangiza -AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:15/04/2021 11:42
1


Abafana b’ikipe ya Liverpool bazwiho kugira amahane cyane ndetse no kutihangana, bateze imodoka yari itwaye abakinnyi ba Real Madrid ubwo berekezaga ku kibuga cya Anfield, bayitera amabuye n’ibindi bikoresho biremereye, bamenagura ibirahure byayo ariko ku bw'amahirwe ntihagira umukinnyi ukomereka.



Ubwo Real Madrid yari mu nzira yerekeza ku kibuga Anfied gukina na Liverpool umukino wo kwishyura wa ¼ cya UEFA Champions League, yategewe mu nzira n’abafana ba Liverpool bazwi ku izina ry’Aba-Hooligans, bayigiriye urugomo ariko ntihagira umukinnyi cyangwa undi muntu wese wari uyirimo ugira ikibazo.

Amabuye n’ibindi biremereye byatewe kuri iyo modoka byamennye ibirahure byayo ariko ntibyagira ingaruka ku bantu bari bayirimo.

Uyu mukino Liverpool yasabwaga gutsindamo ibitego bibiri kugira ngo isezerere Real Madrid, iminota 90 yo gukora amateka yarangiye amakipe aguye miswi 0-0, Real Madrid ikomeza muri ½ ku kinyuranyo cy'ibitego 3-1 yatsinze mu mukino ubanza, aho izakina na Chelsea hashakwa ikipe igera ku mukino wa nyuma.

Benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru batekereza ko Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru i Burayi, UEFA, ishobora gufatira ibihano Liverpool kubera amakosa yakozwe n’abafana bayo, gusa iyi kipe ishobora kutagira ibihano ifatirwa kuko nta kibazo gikomeye byagize ku bakinnyi n'ubwo imodoka yangiritse.

Imodoka yari itwaye abakinnyi ba Real Madrid yasagariwe n'abafana ba Liverpool mu nzira

Abafana ba Liverpool bateye amabuye ku modoka bamena ibirahure byayo

Ibirahure by'imodoka yari irimo abakinnyi ba Real byamenwe ariko ntihagira ukomereka

Umukino warangiye amakipe yombi aguye miswi, Liverpool irasezererwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • JISTN 3 years ago
    NJE NKUNDA REAMDIRD MUMPE AMAKURGAYO GEREKEYEKURI MPAPE





Inyarwanda BACKGROUND