RFL
Kigali

Kiyovu Sport yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zishyinguye mu rwibutso rwa Kigali - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:13/04/2021 11:48
0


Kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Mata 2021, Abayobozi, Abakinnyi n’Abanyamuryango ba Kiyovu Sports, basuye Urwibutso rwa Kigali rushyinguyemo inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ahatanzwe ubutumwa bukomeye ku ba-Sportif bijandika mu bikorwa bibi biganisha habi igihugu.



Ubuyobozi bwa Kiyovu Sport buyobowe na Juvenal Mvukiyehe bwasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, bwunamira ndetse bunashyira indabo ahashyinguye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abakinnyi, abatoza ndetse n’abanyamuryango ba Kiyovu Sport, bose bari baje muri iki gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basangijwe amateka y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yateguwe kugeza ishyizwe mu bikorwa.

Perezida w’iyi kipe, Mvukiyehe Juvenal, yageneye ubutumwa aba-Sportif bijanditse mu mahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse anatanga inama ku bakunzi ba Siporo.

Yagize ati ”Nk’Aba-Sportif ni igikorwa twifuza guha agaciro kugira ngo abantu nituba turi muri Siporo, twumve ko tudakwiye kujya mu bindi bikorwa bibi, bityo rero muri Kiyovu Sport twifuje kubimburira abandi ba-Sportif bose, duhe agaciro abacu bazize Jenoside mu 1994, cyane ko umuryango wa Kiyovu Sports wabuze Aba-Sportif, abakinnyi n’abakunzi bacu bazize Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse kandi hakaba hari Aba-Sportif bacu bijanditse muri ibyo bikorwa bibi, bityo rero ubu butumwa bukaba bugenewe Abasportif n’abakunzi ba Siporo, bamenye ko kwijandika mu bikorwa bibi bitagira aho biganisha igihugu cyacu”.

U Rwanda n’Abanyarwanda baribuka ku nshuro ya 27 Inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kiyovu Sport yasuye Urwibutso rwa Gisozi ahashyinguye Abatutsi bazize Jenoside mu 1994

Abakinnyi n'abanyamuryango ba Kiyovu Sport basobanuriwe amateka ya Jenoside kuva itegurwa kugeza ishyizwe mu bikorwa

Abayobozi ba Kiyovu na Kapiteni Kimenyi Yves bashyize indabo ahashyinguye Abatutsi bazize Jenoside mu 1994

Babuwa wifuza kuba umunyarwanda yashenguwe n'amahano yabaye mu Rwanda mu myaka 27 ishize





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND