Umukinnyi w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda mu gusiganwa ku magare, wakiniye amakipe akomeye ku Isi muri uyu mukino nka Dimension Data yo muri Afurika y'Epfo, Areruya Joseph yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Uwera Josephine bamaranye igihe kitari gito bakundana.
Uyu muhango wabaye mu mpera z’icyumweru twasoje, ubera mu karere ka Kayonza, ukaba waritabiriwe n’abakinnyi basanzwe bakinana barimo Mugisha Samuel. Ubu bukwe bwari buteganyijwe kuba tariki ya 06 Gashyantare 2021, ariko buza gusubikwa kubera ingamba za Leta zo kurwanya COVID-19.
Areruya akurikiye mugenzi we bakinana mu ikipe y'igihugu y'amagare, Munyaneza Didier 'Mbappe' wasezeranye mu Ukuboza 2019. Areruya ari mu bakinnyi 6 baheruka kwegukana irushanwa rya Grand Prix Chantal Biya 2020 riheruka kubera muri Cameroun mu kwezi gushize.
Areruya
Joseph ufite uduhigo n'amateka akomeye mu mukino wo gusiganwa ku magare mu
Rwanda ndetse no ku rwego rwa Afurika ari mu bakinnyi bari kwitegura Tour du
Rwanda yo mu 2021.
Areruya
yegukanye amarushanwa akomeye muri uyu mukino arimo Tour du Rwanda 2017, La
Tropicale Amissa Bongo 2018 ndetse na Tour de l'Espoir yo muri Cameroun 2018.
AMWE MU MAFOTO YARANZE UWO MUHANGO
Areruya yavuye mu ngaragu ashinga urugo
Uwera yemeye kubana akaramata na Areruya
Wari umunsi udasanzwe kuri aba bombi
Mu byishimo byinshi Areruya na Uwera basezeranye kubana akaramata
Mugisha Samuel yari yitabiriye ibi birori
Areruya yari yambariwe na murumuna we (Gahemba Barnabe) na Mugisha Samuel
Uwera yishimiye urugendo rw'ubuzima agiye gufatanya n'umukunzi we Areruya
Uwera mu buzima bushya
TANGA IGITECYEREZO