Apotre Dr. Paul Paul Gitwaza ni umwe mu bantu bazwi cyane mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigari, akaba yarafashije benshi binyuze mu murimo ashoboye kandi yahamagariwe mu ijwi ry’Imana.
[Yabaye umwigisha ku myaka 14, ku myaka 16 binyuze mu gitangaza cy’Imana no mu ijwi ryayo ahabwa inkoni yo kwamamaza ingoma y’Imana kugera ku mpera z’isi ahindurirwa aho gukorera ubutumwa mu bihe bikomeye yoherezwa n’ahantu hakomeye.]
Apostle Dr Paul Muhirwa Gitwaza
Amazina yiswe n’ababyeyi ni Paul Muhirwa Gitwaza, yavutse ku itariki ya 15 Kanama 1971, ni umwarimu, umwigisha n’umuvugabutumwa akanagira impano yo kubwiriza no gutanga ibiganiro mu buryo buri ku rwego ndengamyumvire.
Niwe mupasiteri mukuru akaba n’umuyobozi w’urusengero rwa Zion Temple, urusengero rukomeje kugira abayoboke batari bacye hirya no hino ku Isi bishingiye ku nyigisho nziza zihatangirwa. Inyigisho z’urusengero rwa Zion Temple zikaba zarahembuye abatari bacye ndete amatwara remezo yarwo akogera hose muri Africa n’isi. Gitwaza niwe washinze Minisitiri yamamaye cyane mu bikorwa by’ivugabutumwa ryagutse, ashinga amashuri, televiziyo na radiyo byose bishingiye ku kogera k’umwami Yesu Kiristu.
Inyandiko, inyigisho, ubutumwa bwa televiziyo na radiyo bya Gitwaza bigera ku batari bacye mu buryo bunyuranye ariko by’umwihariko mu ikoranabuhanga kuri ubu urusengero rwaragutse ku buryo rufite amashami anyuranye mu turere twinshi n’intara by’u Rwanda no mu mijyi inyuranye y’ibihugu by’Afurika hiyongeyeho Ubwongereza, Canada, Ubushinwa, Ububiligi, Ubutaliyani, Danimarike, Suwede na Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Gitwaza ni umwe mu bigisha bakomeye banagize uruhare mu isanamitima mu bihe bigoye cyane bya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata mu 1994 mu Rwanda binavugwa ko ariwe mwigisha ukomeye mu bariho muri Afurika y’uburasirazuba.
Ubuzima bwe busanzwe n’amateka rusange y’Intumwa Dr Paul Muhirwa Gitwaza
Uyu mugabo yavukiye mu muryango wa gikirisitu mu ntara ya Uvira mu cyaro cya Bijombo muri Kivu y’Amajyepfo mu gihugu cyo mu Burasirazuba bw'u Rwanda cya Kongo Kinshasa, se akaba ari umwe mu bayoboke ba mbere b’idini rya gikiristu ry'aba misiyoneri baturuka mu gihugu cya Suwede rya ‘Pentecostal’.
Apotre Dr. Gitwaza akaba yarakiriye Kirisitu nk’umwami n’umukiza ku myaka icyenda abatizwa agize imyaka 12, atangira kuba umwigisha ku buryo butangaje ku myaka 14 naho ku myaka 16 ubuzima bwe bwabayemo igitangaza gikomeye ubwo yakiraga inzozi zikubiyemo icyo Imana yamuhereye inkoni.
Mu iyerekwa yagize yabonye umugabo uza amusanga amwereka ikarita y’isi yose nuko uwo mugabo aramubwira ati uzazenguruka amahanga yose wigisha iby’ubwami bw’Imana uyu mugabo ibyo yabonaga yanumvise yumvaga ari nzozi kuri we kuko yari atarava aho yavukiye kugeza agize imyaka 18.
Urugendo rwa Gitwaza ava mu cyaro yavukiyemo ajya muri kaminuza
Ku myaka 18 y'amavuko ni bwo Gitwaza yagiye muri kaminuza ya KISANGANI mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yakomereje gushakishiriza ubwiza bw’Imana ndetse akanahuza abanyeshuri bagenzi be ngo bafatanye kogeza ijambo ry’Imana. Mu 1992 ubwo yitabiraga amasengesho asanzwe mu mujyi wa KISANGANI Imana yongeye kumwibutsa ko azarema ingabo zihoraho mu Isi yose kandi zizategura kugaruka k'Umwami Yesu Kirisitu nyamara ibyo byari bitaraba.
Yahawe itegeko kandi ko agomba gutegereza kugera igihe Imana izabimubwirira ahamirizwa kandi ko ubutumwa azatanga ubwo yamuhamagariye buzogera ku isi bunyuze mu muhate y’ingabo zidatezuka Gitwaza Imana imuhereye imbaraga yo kurema zitazigera nta rimwe ziba ingamburuzarugamba ahubwo zizabaho zishishishikariye kwaguka ku bwami bw’Imana.
Mu 1993 Gitwaza yerekeje mu gihugu cya Kenya ava muri Kongo Kinshasa ateganya kwambuka ajya mu gihugu cya Australia kwiga ibijyanye no gutwara indege nyamara ntibyaje gukunda kuko aha ariho umurimo Imana yashakaga ko akora watangiriye. Apotre Gitwaza atangaza ko mu 1995 ari bwo yatangiye kujya avugana n'Imana imwereka uko agomba gukora umurimo no kubaka Minisiteri ikomeye y’ivugabutumwa.
Ni nabwo yahinduriwe izina n’ahantu yabarizwaga, imwohereza mu bihe bikomeye u Rwanda rwarimo byo kwiyubaka ibikomere bikiri byinshi yaba ibyo ku mubiri no ku mutima. Ni umurimo utoroshye uyu mugabo wari ukiri muto cyane yahamagariwe, ahita ava muri Kenya by'igitaraganya agera mu Rwanda ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa cumi mu 1995 umurimo w’ivugabutumwa rihembura ryomora utangira ku buryo bwuzuye mu 1996 mu gihe cyasabaga kwihangana no gukora cyane.
Kuva icyo gihe kubera amavuta n’imbaraga z’Imana umurimo w’ivugabutumwa wagiye waguka imiryango itangira kugenda ifunguka mu mfuruka zitandukanye z’isi ku migabane inyuranye maze aza no kugera ku rwego rwo kubona impamyabushobozi z’ikirenga yakuye mu iseminari zinyuranye zirimo Alabama Trinity na International Graduate, yagiye anakora imirimo inyuranye yindi nk'aho yabaye umuyobozi wa ‘Peace Plan Rwanda’ n’inama nkuru y’urusengero ya ‘World Relief.’
TANGA IGITECYEREZO