RFL
Kigali

Ku isabukuru ye Sergio Ramos yatunguwe n’ababyeyi be, banahishura ahazaza he muri Real Madrid

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:31/03/2021 19:14
0


Kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Werurwe 2021, nibwo myugariro wa Real Madrid n’ikipe y’igihugu ya Espagne, Sergio Ramos, yizihije isabukuru y’imyaka 35 y’amavuko, akaba yayizihirije mu mwiherero w’ikipe y’igihugu yitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi.



Kuri uyu munsi, Ramos yatunguwe n’ababyeyi be bamusanze  muri hoteli ikipe y’igihugu icumbitsemo, bamwifuriza isabukuru nziza ariko banahishura ahazaza h’uyu mukinnyi utarongera amasezerano muri Real Madrid abereye kapiteni.

Ubwo Se wa Ramos, Jose Maria Ramos yabazwaga n’itangazamakuru ahazaza h’umuhungu we, yatangaje ko Ramos atifuza kuva muri Real ndetse aca amarenga ko azayigumamo nta handi azajya.

Yagize ati”Mu byukuri, yishimiye kuguma muri Real Madrid”.

Abajijwe niba umuryango we nta ruhare wabigiramo kugira ngo ugene ahazaza h’uyu mukinnyi, Jose Maria yagize ati”Nta ruhare runini umuryango ubigiramo.

“Baracecetse, ntekereza ko hari igihe cyo kuzaganira buri kimwe bari kumwe”.

Nyina wa Ramos, Paqui Garcia, yavuze ko umuhungu we ntacyo abaye muri Real Madrid bityo ko yahaguma.

Yagize ati”Ameze neza cyane, umwana ameze neza. Mu mureke agume muri Real Madrid”.

Amasezerano Ramos afite muri Real Madrid ararangira mu mpeshyi y’uyu mwaka wa 2021, gusa ntarashyira umukono ku masezerano mashya kuko hari ibyo batumvikana n’iyi kipe ahanini bijyanye n’amafaranga agomba guhabwa.

Sergio Ramos yageze muri Real madrid mu 2005 avuye muri Sevilla, mu myaka 15 amaze kuyikinira imikino 655 mu marushanwa atandukanye, akaba yaratsinze ibitego 98.

Ramos yafashije Real Madrid abereye kapiteni kwegukana ibikombe 5 bya shampiyona ya Espagne La Liga, ibikombe 2 bya Copa del rey, 4 bya Super Copa Espagna, 4 bya UEFA Champions League, 3 bya UEFA Super Cup ndetse n'ibikombe 4 by'Isi by'amakipe.

Ramos yatunguwe n'ababyeyi be ku munsi yizihizaho isabukuru y'amavuko

Ramos ni umwe mu bakinnyi bafatiye runini Real Madrid

Ramos yafashije Real Madrid kwegukana ibikombe byinshi bitandukanye





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND