Kigali

Isabukuru nziza ku ntwari izihiga! Samuel Eto’o abwira Ronaldinho

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:22/03/2021 12:06
1


Umunya-Cameroun ufatwa nka nimero ya mbere muri ruhago nyafurika haba mu bakiri mu kibuga ndetse n’abakanyujijeho, Samuel Eto’o, yavuze imyato umunya-Brazil Ronaldinho Gaucho wujuje imyaka 41, ku isabukuru ye y’amavuko.




Tariki 21 Werurwe buri mwaka, Ronadinho wanditse amateka akomeye muri FC Barcelona, yizihiza isabukuru y’amavuko, kuri iyi nshuro yujuje imyaka 41.

Eto’o wabaye inshuti magara ya Ronaldinho igihe kirekire, yamwifurije isabukuru nziza y’amavuko mu magambo amuvuga imyato y’ibigwi yakoze.

Anyuze ku rukuta rwa Instagram, uyu munya-Cameroun yagize ati: “Kuri roho nziza yavutse, agaciro ntigasaba gutegereza umubare w’imyaka. Mu magambo yanjye sinabona amahitamo y’icyo navuga. Isabukuru nziza y’amavuko ntwari izihiga Ronaldinho.

“Iyi sabukuru ikubere iy’ibyishimo kubera ko uri umuntu w’agaciro kandi ukwiye ibyiza. Nizere ko uyu munsi ari umwe mu minsi y’ibyishimo, isabukuru nziza”.

Eto'o na Ronaldinho bakinanye igihe kirekire muri FC Barcelona ndetse bakaba barakoranye amateka akomeye yo kwegukana ibikombe bitandukanye bari kumwe.

Nyuma y’urupfu rwa nyina yakundaga cyane, Ronaldinho yahisemo kwiyahuza inzoga agasinda ijoro n’amanywa, gusa zimwe mu nshuti ze magara ziri kumwitaho ndetse zinamuganiriza kugira ngo agaruke i bumuntu.



Eto'o yifurije Ronaldinho isabukuru nziza y'amavuko


Ronaldinho na Eto'o bakinanye igihe kirekire muri Barcelona






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mashyaka3 years ago
    Ukwiye kwigira kuraba.bakinnyi



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND