RFL
Kigali

Neymar na Messi baba bagiye kongera gukinana nyuma y’imyaka 4?

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:20/03/2021 17:52
0


Andre Cury wahoze ari umujyanama wa rutahizamu ukomoka muri Brazil, Neymar Jr, yateguje abantu ko niba hari ingingo igiye kuganirwaho cyane muri Siporo mu mpande zose z’Isi, ari Neymar, Messi, PSG na Barcelona, kuko bishobora gutungura benshi mu mpeshyi y’uyu mwaka, Neymar asubiye muri Barcelona gukinana na Messi wari inshuti ye magara.



Cury wanashakiraga abakinnyi FC Barcelona, kuri ubu usigaye ari umucuruzi ukomeye, yaciye amarenga ku hazaza h’uyu rutahizamu ukomeje kwibazwaho na benshi. Aganira na El Litoral, Cury yagize ati ”Nari muri Barcelona mu myaka 10 ishize, nzi buri nguni y’uriya mujyi, nzishimira kongera kubona Neymar asubiye muri Barcelona".

“Imiryango irafunguye muri Barcelona kuri Neymar, Abafana bazi ko yakoze ikosa ndetse nawe arabizirikana. Mu myaka ibiri ishize, twaraganiriye ambaza niba yasubira muri Barcelona, twaragerageje ndetse byari hafi yo gukunda ariko bitewe n’utuntu tumwe na tumwe ntibyabaye.

“Laporta niwe muntu wenyine ushobora kongera guhuriza aba bakinnyi mu ikipe imwe, Messi ntazava muri Barcelona, yemeje ko amateka ye azakomeza kuyubakira i Camp Nou, ibyo ndabizi neza. Neymar azongera akinane na Messi muri Barcelona, ntabwo ari muri Paris-Saint Germain”.

Cury akaba yari muri Argentine aho yari yagiye kuganiriza uwahoze ari rutahizamu wa Atletico Madrid, Rafael Santos Borre, kugira ngo ave muri River Plate yerekeze muri Palmeiras bahora bahanganye. Neymar aheruka gukinana na Messi mu 2017 mbere y'uko yerekeza muri PSG aguzwe akayabo.

Neymar ashobora kongera gukinana na Messi muri FC Barcelona

Neymar yabaye inshuti cyane ya Messi ubwo bakinanaga muri Barcelona





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND