RFL
Kigali

Mourinho yakoze agashya nyuma yo gusezererwa na Dinamo Zagreb muri Europa League

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/03/2021 20:58
0


Umunya-Portugal utoza ikipe ya Tottenham Hotspurs, Jose Mourinho, yatunguye benshi ku gikorwa yakoze nyuma yop gutsindwa arushwa na Dinamo Zagreb yo muri Croatia, ikamusezerera mu irushanwa rya Europa League mu mukino wakinwe iminota 120.



Ryabaye ijoro ry’agahinda n’umubabaro mwinshi ku bafana n’abakunzi b’ikipe ya Tottenham Hotspurs, nyuma yo kwishyurwa ibitego bibiri bari baratsinze mu mukino ubanza, bagatsindwa n’icya gatatu cyabasezereye burundu mu irushanwa bashakaga kwegukana.

Mourinho warushijwe na Dinamo Zagreb mu minota 120, yemeye ava ku izima amanika amaboko yemera ko yarushijwe ndetse anabigaragariza buri wese.

Ni gake cyane uzabona Mourinho atsindwa akemera ko yatsinzwe arushwa, kubera ko kenshi usanga atanga impamvu zitandukanye zamutsindishije mu mukino.

Gusa kuri iyi nshuro siko byagenze, kubera ko yamanitse amaboko yemera ko yarushijwe ku mugaragaro.

Nyuma y’iminota 120 y’umukino, Mourinho yagiye mu rwambariro rwa Dinamo Zagreb ajya gushimira abakinnyi bamusezereye.

Mu kiganiro n’itangazamakuru yagize ati”Nagiye mu rwambariro rwa Zagreb kubashimira, bakoze akazi gakomeye cyane.

“Ku rundi ruhande, ikipe yanjye, uyu mukino yawufashe nkaho Atari ingenzi. Kuri njye wari umukino w’ingenzi, ndetse no kuri buri mufana wa Tottenham wari ingenzi.

“Kuvuga ko mbabaye ntibihagije, buri wese ambabarire kuba ikipe yanjye itatsinze. Twatsinzwe. Byatewe n’uburyo twitwaye, ndababaye cyane.

“Ntabwo mu mupira w’amaguru bisaba kuba ufite ikipe nziza gusa, birenze ibyo. Bisaba kuba ufite imyitwarire myiza mu kibuga, kandi ni muri ubwo buryo badutsinzemo”.

Mourinho yashimiye cyane abakinnyi ba Dinamo Zagreb basezereye Tottenham

Mourinho yababajwe n'uburyo ikipe ye yitwaye imbere ya Zagreb

Zagreb yasezereye Tottenham ku kinyuranyo cy'ibitego 3-2 mu mikino yombi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND