Kigali

Ubuhanzi bwuzuye ubuhanga ni bwo bw'u Rwanda

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:23/03/2021 17:04
0


Byinshi byagiye bigerwaho mu Rwanda kubera ubuhanga byakoranywe mu buhanzi, hari intambwe imaze guterwa bigaragara ariko haracyari n'ibikenewe birimo udushya dushingiye ku bufatanye.



Muri iyi nkuru reka twifashishe ijambo rya Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame ryo kuwa 15 Ukuboza 2018 mu muhango wo gusoza no gutanga ibihembo bya ArtRwanda-Ubuhanzi.  Madamu Jeannette Kagame ari mu bagaragaza bikomeye ko yifuza iterambere ry’umuhanzi mu ngeri zinyura abinyujije mu gukurikirana impano zinyuranye ziri mu banyarwanda. Ni umwe kandi mu bo u Rwanda rushingiyeho kuko ari umubyeyi udasanzwe watinyuye benshi hirya no hino cyane cyane urubyiruko n'abari n'abategarugori mu gukunda umurimo anashyigikira impano zabo.

Ubuhanzi buri mu ngeri zitandukanye n'ubwo iyo ubuvuze abenshi bumva umuziki kuko ari wo ukunzwe na benshi hano mu Rwanda unifashishwa kenshi mu bikorwa bya muntu. Ariko burya nta muziki nta mucuranzi, nta muziki nta mubyinnyi, nta muziki nta mwanditsi, nta muziki nta munyamideli. Ni byinshi bihurizwa hamwe bikabyara uwo muziki w’amajwi n’amashusho dukunda cyangwa se ni byinshi bigize ubuhanzi.

Tuvuye ku muziki haza inkuru, imbyino, ikinamico tutibagiwe n’ubuzima bwa buri munsi bw'ababikora iyo byateguwe bikerekwa cyangwa bikagezwa ku bantu ni byo bibyara imyidagaduro kimwe mu bintu bikurikirwa n’abatari bacye mu Rwanda.


Madamu Jeannette Kagame aharanira ku rwego rwo hejuru imibereho myiza y’urubyiruko byagera ku mwari n’umutegarugori bikarushaho kwiyongera. Ni umwe mu nkingi u Rwanda rwubakiyeho, yo guha amahirwe angana buri umwe by’umwihariko abari n’abategarugori kandi umusaruro n’impinduka yatanze iragaragara mu myaka igiye kuba makumyabiri n’irindwi u Rwanda rumaze rubohowe.

Ubwo yasozaga igikorwa cya ArtRwanda-Ubuhanzi mu mwaka wa 2018, Madamu Jeannette Kagame yagarutse kuri byinshi bisobanura neza umwihariko w’ubuhanzi ukwiriye Umunyarwanda, anatangaza icyafasha abahanzi nyarwanda kugera ku iterambere. Yabasabye kurangwa n'ikinyabupfura no gushishoza.

Yaragize ati "Gushaka gusa neza bitandukanye n’iby’abandi ntacyo bitwaye, ariko bibaye bitajyanye n’indangagaciro (personal values), ikinyabupfura n’ubushishozi, ntabwo byabageza kuri rya terambere twifuza ko buri munyarwanda ageraho. Abahanzi turi kumwe uyu munsi babimazemo igihe, kuba tukibababona nk’ibirangirire ni uko babiharaniye".

Kuri ubu ikoranabuhanga ryoroheje ibintu aho abahanzi bakoresha imbuga nkoranyambaga bageza ibikorwa byiza bakora ku bakunzi babo. Mu nkuru ziherutse ku INYARWANDA twagarutse ku muhanzi kabuhariwe Masamba Intore wabwiwe na se Sentore ijambo ryamuraje amajoro bikamugabiza ingamba aho yamubwiye ati ”UZAMENYE GUTANDUKANYA UBWAMAMARE N’UBUHANZI.”


Masamba Intore wagabijwe ingamba y'ubuhanzi na se kubera ibanga yamwibiye rikwiriye kuba iry'ibisekuru by'ubuhanzi bw'u Rwanda

Ni ingingo ikomeye itazigera itakaza agaciro mu bisekuru by’inganzo n’ubuhanzi ireba buri muhanzi wese ukunda umwuga akora cyane cyane abakora umwuga utuma bakurikirwa na benshi bagakwiye guha agaciro kuko ibyo ukora none mu bihe bizaza bikugarukira ibaze igihe byazagaruka ari bibi.

Ugendeye ku mpanuro Masamba Intore yahawe, abahanzi bakwiriye gukora ubuhanzi bufite intego y'iterambere bakamenya abo babugenera n'ikigero cyabo kuko benshi mu bakurikira ibikorwa by'ubuhanzi hari n'ababona imikino ikinwa mu bihangano bakabifata nk'ukuri nyamara ari ubusizi buzimije atari ukuri, ari bya bindi bya ntwike ntwike.

Mu bihugu byateye imbere nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika abahanzi bategura umukino wo guterana amagambo ukabinjiriza bombi babyumvikanyeho nabyo ni ubuhanzi ariko ni ubuhanzi bukoranwa ubwenge no kwigengesera kuko hari aho birenga urugero bamwe bakabisigamo ubuzima.

Ibidahwitse rero siyo nkingi ubuhanzi bwagakwiye gushingiraho kuko aho ubuhanzi bushingira ku myitwarire mibi ni mu kibuga kitari icy'i Rwanda kuko ibibuga bitandukana kandi ikibuga cyimirije imbere ubufatanye kiba ingenzi muri bwa buhanga bukwiye ubuhanzi rero bwanagejeje ubuhanzi aho bugeze.


Ubuhanzi bwuzuye ubuhanga ni bwo bw'u Rwanda

Ni ngombwa gukomera ku bunyarwanda, bizanageza ku rwego rwisumbuye ubuzima bw’umuhanzi n’abanywarwanda. Urugero hari injyana mu Rwanda zidakura kubera ihangana nyamara abazikora bamaze kubibona kugeza ubu ubona ko bitangiye guhinduka n’abantu batangiye kwakira ibikorwa by'abakora izi njyana.

Ibyo ni byo Madamu Jeannette Kagame yagarutseho ku bijyanye no kureba icyateza imbere ubuhanzi. Akomeza agaragaza ko umuhanzi w’umwuga ari uwihanganira ingaruka zituruka ku mwuga we. Ni byo kuko hari ibyo ukora bikakugiraho ingaruka nyamara utabiteguye ariko ugakomeza guhatana ngo ukosore ibitagenda nawe witeze imbere.

Ubuhanzi rero ni kimwe mu byifashishwa mu kubaka iyo bukoreshejwe neza dore ko rimwe na rimwe hari ababukoresha mu gusenya. Ubuhanzi bukozwe neza ni inzira yifashishwa mu guhererekana amakuru meza kuri sosiyete nk'uko Madame Jeannette Kagame na none yabivuze agaragaza ibijyanye n'ihererekana makuru hifashishwa ubuhanzi. Yagize ati ”Abasobanukiwe iby’amateka kundusha murabizi, ubuhanzi ni kimwe mu bigize umuco wacu, guhera no mu Rwanda rwo ha mbere.

Imyigire, itumanaho cyangwa kumenyekanisha amakuru, imibereho ya buri munsi ndetse no guhererekanya ubumenyi hagati y’imiryango…byose byakorwaga hifashishijwe ubuhanzi. Mwese muzi impanuro zumvikana mu migani yacu, muzi uko ingimbi n’abangavu bigishwaga, haba mu rubohero cyangwa mu itorero. Muzi kandi ko ushinzwe kumenyekanisha amakuru yajyaga ku musozi, agakoma ingoma kandi buri wese akaza kwakira ubwo butumwa nk’uko bwoherejwe.”

Bityo rero umuhanzi afite uruhare rukomeye mu kubaka ibikorwa bye ariko n’inshingano ikomeye yo kubaka igihugu no guhanira iterambere rya barumuna be hatajemo kwikunda ngo wumve wakwigwizaho imitungo usenya mu buryo nawe utateguye bisaba gutegura wa mugani w’abahanzi ariko gutegura gukwiriye ni ugufite icyerecyezo.

Umuhanzi ufite intego akwiye kwihugura ntibisaba kujya mu itorero gusa ahubwo kwigira ku bakora nk'ibyo ukora ugafata ibyiza bakora, ibibi bakora ukabigendera kure, gushaka umwihariko no gukurikira umunsi ku wundi ibigezweho muri iyi si. Ariko ntube uciriritse ku bw'ibikorwa biciriritse ukora ugaharanira guhora mu b'imbere mu byiza binyuze mu bikorwa bikwiye umuhanzi w’umuhanga waba mpuzamahanga ugaha agaciro amaraso agutemba mu mitsi ya kinyarwanda.


Abahanzi nyarwanda bakwiriye gukora ubuhanzi bwuje ubuhanga








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND