RFL
Kigali

Igisubizo cya Zidane ku igirwa rya Cristiano, Mbappe cyangwa Haaland muri Real Madrid cyatunguye benshi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:17/03/2021 13:44
0


Nyuma yo gusezerera Atalanta muri 1/8 cya UEFA Champions League, umufaransa utoza ikipe ya Real Madrid, Zinedine Zidane, yatunguye benshi ku gisubizo yatanze ubwo yabazwaga umukinnyi yifuza nka rutahizamu hagati ya Cristiano, Haaland cyangwa Klyan Mbappe uri kubica bigacika muri Paris-Saint Germain.



Zidane yabajijwe umukinnyi ashaka nka rutahizamu nimero 9 hagati y’aba bakinnyi batatu, asubiza ko ashaka Karim Benzema muri Real Madrid.

Iki gisubizo cya Zidane cyatunguye abatari bake, kuko batekerezaga ko agiye kuvuga rimwe mu mazina akomeye ari kuvugwa muri iyi kipe yo muri Espagne.

Uyu rutahizamu w’umufaransa watsinze igitego cya 270 muri Real Madrid mu mikino 544 amaze gukina, mu mukino batsinze Atalanta 3-1 bituma Real Madrid ikomeza muri ¼ cya Champions League baherukagamo mu 2018 ubwo begukanaga igikombe.

Benzema niwe mukinnyi kuri ubu Real Madrid iba icungiyeho ibitego nyuma y'uko Cristiano ayiviriyemo, n'ubwo agihari nabwo yanyuzagamo agatsinda.

Hashize igihe bivugwa ko Cristiano agiye kugaruka muri Real Madrid yavuyemo mu 2018, ndetse hanavugwa Klyan Mbappe na Haaland ko umwe muri bo mu mpeshyi iri imbere ashobora kwinjira muri Real Madrid, gusa ntacyo Zidane yabitangajeho.

Aganira na RMC nyuma y’umukino wa Atalanta, Zidane yagize ati: “Kuri ubu dufite Karim Benzema. Kandi ari gukora akazi neza.

“Ntabwo tuzi igihe azasoreza gukina.

“Tureke kuvuga gutsinda igitego, mu mukino wose aba yitanze bigaragara.

“Ntabwo ari abakinnyi benshi bayobora umupira nkuko abikora, agatuma abandi bakina ndetse akirinda gutaka imipira bya hato na hato”.

Mu mukino Real Madrid yatsinze 3-1 Atalanta, Benzema yafunguye amazamu atsinda igitego cya mbere, Ramos ashyiramo icya kabiri kuri Penaliti mu gihe Marco Asensio yashizemo icy’agashinguracumu, Luis Muriel yatsinze igitego kimwe cy’impzamarira ku ruhande rwa Atalanta.

Biravugwa ko Cristiano ashobora gusubira muri Real Madrid

Hagati ya Mbappe na Haaland umwe muri bo ashobora kwereekeza muri Madrid

Zidane yatangaje ko umukinnyi akeneye muri Real Madrid ari Benzema





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND