RFL
Kigali

Arsenal ntiyifuza kurekura Odegaard yatijwe! Iramushaka bya burundu

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:17/03/2021 6:23
0


Nyuma yo kunyurwa n’imyitwarire ye mu kibuga no hanze yacyo, ubuyobozi bwa Arsenal bwatangaje ko bwifuza kugumana Martin Odegaard umaze kubatsindira ibitego bibiri mu mezi abiri amaze Emirates, haba kongera kumutizwa ariko bikaba akarusho bamwegukanye burundu.



Odegaard yageze muri Arsenal muri Mutarama 2021, avuye muri Real Madrid ku ntizanyo y’amezi atanu azarangira muri Gicurasi, ariko iyi kipe ntiyifuza kumurekura kuko batangaje ko bamukeneye kandi by’igihe kirekire.

Uyu mukinnyi w’imyaka 22 y’amavuko ukina mu kibuga hagati, amaze gukinira Arsenal imikino 10 kuva yayigeramo, akaba yaratsinze ibitego bibiri mu mikino ibiri iheruka harimo n’uwa Derby y’i London batsinze Tottenham 2-1.

Ikinyamakuru cya Daily Mail, cyanditse ko cyamenye ko ubuyobozi bwa Arsenal bwifuza kongera gutizwa Odegaard by’igihe kirekire cyangwa bakamugura burundu muri Real Madrid.

Nyuma yo gutsinda igitego cye cya mbere muri Arsenal ku mukino wa Olympiacos muri Europa League, umutoza Mikel Arteta yagize ati: “uyu musore adufasha kubaka neza ikipe mu kibuga.

“Afasha ikipe kugumana umupira mu kibuga kandi bitanga umusaruro mwiza.

“Ni umuhanga cyane mu gushaka umwanya wo gukiniramo mu kibuga, arasatira cyane, tumusaba kugera mu rubuga rw’amahina agatsinda ibitego.

“Uyu munsi yatsinze igitego cyiza kandi kirimo ubuhanga, umuhate n’ubwitange bwe bifasha ikipe”.

Arteta yakomeje avuga ko bakeneye kugumana Odegaard ariko byose bizagenwa na Real Madrid yamubatije.

Yagize ati”Twatijwe Odegaard NA Real Madrid amezi make, icya mbere ni ukubyaza umusaruro igihe tumufite agaha ikipe byose afite.

“Ubwo umwaka w’imikino uzaba urangiye tuzicarana turebe niba bishoboka ko twakomezanya, ariko aka kanya ntabwo dufite ubwo bushobozi kuko biri mu biganza bya Real Madrid”.

Odegaard ni umwe mu bakinnyi bishimiwe cyane muri Arsenal

Odegaard yatsinze igitego Tottenham muri Derby y'i London

Arteta yifuza kugumana Odegard mu ikipe ye





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND