RFL
Kigali

Ni iki gishobora kuzajya muri filime mbarabikorwa ya Miss Nishimwe Naomie?

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:12/03/2021 15:39
1


Ku wa 06 Werurwe 2021 ubwo hatangazwaga abakobwa 20 berekezaga mu mwiherero wa Miss Rwanda 2021, abategura irushanwa beretse abari barimo kurikurikirana ibikorwa byaranze ba Nyampinga b'u Rwanda bambaye amakamba.



Aya mashusho agaragaza ibikorwa by'indashyikirwa byabaranze mu bihe bitandukanye yajyaga anatambutswa mu bihe by'ijonjora ry'ibanze, gusa birashoboka ko abantu batari barigeze bayaha umwanya cyane.

Ku wa 06 Werurwe 2021 noneho bayahaye umwanya babona ko Nyampinga wa 2020 atarimo. Icyo gihe, Isimbi Edwige wahatanye muri Miss Rwanda 2016 yanditse kuri Twitter agira ati" Kuki koko baterekana Naomie nk'umwe muri ba Nyampinga twagize.”

Hari abatangiye gushakisha impamvu z’ibi bamwe bakabihuza n’uko Miss Nishimwe Naomie yaba yaranze gukorana n'ikigo gitegura irushanwa rya Miss Rwanda mu gucunga inyungu ze n'ibikorwa bye.

Abategura Miss Rwanda baciye ku rubuga rwa Twitter bisobanuye bagira, bati "Ni amashusho agaragaza ibikorwa bya ba Nyampinga b'u Rwanda kuva 2016 kugera mu 2019. Ibya miss Rwanda 2020 (Nishimwe Naomie) bizerekanwa ku mugoroba wo gutanga ikamba.’

Twitege iki mu mashusho agaragaza ibikorwa bya Miss Rwanda 2021!

Ku wa 17 Werurwe 2021 Miss Nishimwe Naomie yasohoye itangazo avuga ko inyungu ze zitakiri mu nshingano ya Rwanda inspiration Back Up. Hari abahuza ibi n'idindira ry'umushinga.

Nubwo bitarenzwa ingohe gusa imbogamizi nyamukuru ni iyaduka rya Covid-19 yahinduye imiterere y'ubuzima bwose, imishinga itandukanye harimo iy'abantu ku giti cy'abo n'iyi gihugu muri rusange igahagarara.

Icyihutirwaga mu bihe bya Covid-19 ni imishinga na gahunda z'ubuzima ziganisha mu kwirinda Covid-19. Indi mishinga ikazaba ikurikira.

Nubwo ari uko bimeze Miss Nishimwe Naomie hari ibyo yakoze. Nko ku wa 09 Nzeri 2020 yasuye Akarere ka Nyaruguru ahura n'abangavu batewe inda zitateganyijwe abaganiriza ku cyizere cy'ubuzima no kudaheranwa n'agahinda n'ubundi byari bikubiye ku mushinga we.

Miss Ishimwe Naomie kandi mu bihe bitandukanye yagiye akora ibiganiro yifashije cyane urubuga rwe rwa Instagram agatumira impuguke ku by'ubuzima bwo mu mutwe.

Ku wa 23 Nzeri 2020, Miss Naomie yongeye kwicara ku meza amwe n'abategura irushanwa, bari bahuriye mu gikorwa cyo gusura ikigo Bella Flowers, nka kimwe mu bigo byateye inkunga irushanwa rya Miss Rwanda.

Byari mu nyungu z'impande zombi kuko iki kigo cyari cyarahembye Miss Naomie nk'umukobwa waberewe no kwifotoza muri Miss Rwanda 2021 (Miss Photogenic).

Hari ibindi bikorwa Miss Nishimwe Naomie yakoze gusa, bidashobora kugaragara mu mashusho mbarankuru y'ibikorwa bye ashobora kwerekanwa mu mugoroba azaba ashyikiriza ikamba uzaba yamusimbuye.

Ku wa 17 Kanama 2020 yashyize umukono ku masezerano y'imikoranire yo kwamamaza telephone ya itel. Miss Naomie akunda kwerekana amafoto ye aratira abamukurikira ubwiza bw'iyo telephone n'ubwo urubuga rwa Twitter rujya rumutamaza rukerekana ko ubwo butumwa yanditse bwakoreshejwe telephone ya iPhone.

Mu bindi bikorwa bye bwite, afatanyije n'abavandimwe be, Miss Naomie yafunguye iduka ry'imyambaro mu Mujyi wa Kigali.

Ufatiye ku rugero rw'abamubanjirije, ukanafatira ku bisobanuro bikunda gutangwa n'abategura irushanwa rya Miss Rwanda ko umushinga wa Nyampinga ari igikorwa gikomeza na nyuma yo gutanga ikamba.

Birashoboka ko Miss Ishimwe Naomie azagira igihe gihagije cyo gukomeza gukora ku mushinga we wahuye n'imbogamizi zitandukanye twagarutseho.

Muri Nzeri 2020, Miss Nishimwe Naomie yahuriye mu gikorwa kimwe n'abategura Miss Rwanda

Nishimwe Naomie Miss Rwanda 2020 aritegura gutanga ikamba rya Miss Rwanda








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Davina muhozi3 years ago
    Ukuntu kizajyamo nuko yiteje imbere agashinga iduka akanamamariza ama company atandukanye ikindi se nikihe mushaka ko akora kandi ninakeza mama we yagatesheje umutwe kubera kugafuhira aba akarinyuma ikindi nuko yatumye mama akora sport arikumugendaho harikindi se .





Inyarwanda BACKGROUND