RFL
Kigali

MINISPORTS yasuye ahazubakwa ibibuga mu mujyi wa Kigali-AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:12/03/2021 11:43
0


Nk'uko bikubiye muri gahunda y’iterambere rya Siporo ivuguruye, Minisiteri ya Siporo yatangiye gusura ahazubakwa ibibuga by’imikino itandukanye mu mujyi wa Kigali.



Kuri uyu wa Kane Tariki ya 11 Werurwe 2021, Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa ari kumwe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo Shema Maboko Didier, Umuyobozi Mukuru mu mujyi wa Kigali ushinzwe Imitunganyirize y’Umujyi Solange Muhirwa, basuye ibice bitandukanye bishobora kuzubakwamo ibibuga bizagira uruhare mu iterambere rya Siporo mu Rwanda.

Aba bayobozi basuye imirenge itandukanye igize umujyi wa Kigali ishobora kuzubakwamo ibibuga by’ikino itandukanye. MINISPORTS ifite gahunda yo kubaka ikibuga cyujuje ibyangombwa byibura muri buri karere.

Uretse iyi gahunda yo kubaka ibibuga bishya byunganira ibyari bihari, Minisiteri ya Siporo yatangaje ko igiye kuvugurura Stade Amahoro mu gihe cya vuba ndetse ikazanubaka Stade y’akarere ka Nyanza.


Minisiteri ya Siporo n'umujyi wa Kigali basuye ahazubakwa ibibuga


Hasuwe ibice bitandukanye by'umujyi wa Kigali





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND