RFL
Kigali

Nta kidashoboka- Koeman wa Barcelona avuga kuri PSG yamutsindiye 4-1 mu rugo

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:9/03/2021 18:26
0


Umutoza w’ikipe ya FC Barcelona, Ronald Koeman, yatangaje ko afitiye icyizere ikipe ye ku mukino wo kwishyura bazakina na Paris-Saint Germain muri 1/8 cya UEFA Champions League, nubwo yatsindiwe mu rugo ibitego 4-1 mu mukino ubanza.



Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Werurwe 2021, nibwo hakinwa umukino wo kwishyura muri 1/8 cya UEFA Champions League, aho PSG izakira Barcelona isabwa gutsinda ibitego 4-0 kugira ngo ikomeze muri ¼.

Uyu mutoza arabizi ko bafite akazi katoroshye i Parc des Princes, ni nayo mpamvu yasabye abantu kutaza kwitiranya uyu mukino n’uwo baheruka gusezereramo Sevilla muri Copa del Rey bayishyuye ibitego bibiri yari yabatsinze mu mukino ubanza, bashyiraho n’icy’intsinzi.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kibanziriza umukino cyabaye kuri uyu wa Kabiri, Koeman yagize ati: “Nizeye ko uzaba utandukanye n’umukino ubanza, kandi uzashingira ku buryo tuzawutangira, imbaraga tuzatangirana tugerageza kugora abo tuzaba duhanganye.

“Bari bari hejuru cyane ku mukino ubanza, natwe tugomba kuba turi hejuru mu wo kwishyura. Turi ikipe irema uburyo bwinshi bwo gutsinda, nitubikora gutyo, nta kidashoboka.

“Ntekereza ko twagize ibihe byiza mu mukino ubanza, hanyuma intsinzi twabonye kuri Sevilla muri Copa del Rey yatwongereye icyizere, nubwo tutagereranya umukino wa Sevilla n’uwa PSG.

“PSG ni ikipe ikomeye kandi ihabwa amahirwe yo kwegukana Champions League. Turasabwa gukina neza kugira ngo tubashe kwishyura. Barcelona izahora igihe cyose ishaka gutsinda buri mukino,  nizeye ko tuzabagora ku buryo bugaragara”.

Abakinnyi kandi ba Barcelona bafite morale nyuma yo guhura na perezida mushya w’iyi kipe, Joan Laporta wabasabye gukora ibishoboka byose, bagatanga ibyo bafite kuri uyu mukino.

Koeman yatangaje ko afite icyizere cyo kuzatsinda PSG yamutsindiye i Camp Nou 4-1 mu mukino ubanza

Mbappe yagoye cyane Barcelona mu mukino ubanza

PSG yatsindiye Barcelona mu rugo 4-1





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND