RFL
Kigali

Exclusive: Harimo gutwara igikombe: Intego z’umunyamerika Zach ugiye gutoza IPRC-Musanze

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:9/03/2021 15:18
0


Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo umutoza ukomoka muri Amerika, Zachary J. Cave uzwi nka Zach, yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri nk’umutoza mukuru w’ikipe ya IPRC-Musanze ya Basketball, aho azanye intego zo guhindura ubuzima bw’iyi kipe, ikajya ku rwego rw’amakipe ahatanira igikombe cya shampiyona.



Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe iherereye mu Majyaruguru y’u Rwanda, uyu munyamerika yatangaje ko aje gukora impinduka ku buryo mu myaka ibiri azegukana igikombe.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda.com mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 09 Werurwe 2021, Zach Yagize ati:

“Nkubwije ukuri, mu myaka ibiri nasinye nzegukana igikombe. Nzi abo mpanganye nabo kandi n'ubwo hatajya habura imbogamizi ariko nizeye ko mu myaka ibiri ikipe izaba iri ku rwego rwiza ndetse nakwemeza neza ko izanegukana igikombe cya shampiyona”.

Zach avuga ko nubwo bitoroshye bijyanye n’ubushobozi bw’iyi kipe ugereranyijwe n’amakipe bahanganye yo mu mujyi wa Kigali, ariko bari gukora ibishoboka byose bashaka abaterankunga babafasha kugera ku ntego biyemeye.

Yagize ati “Turabizi ko hari amakipe aturusha ubushobozi, harimo REG, Patriots, APR na IPRC Kigali. Gusa turi gukora ibishoboka byose ngo tubone abaterankunga badushyigikira tukagera ku ntego twiyemeje.

“Buri wese mubyo akora byose, ukunda umukino wa Basketball nicyo gihe cyo gushyigikira ikipe ya IPRC-Musanze, ikunga iyo ariyo yose yakwakiranwa yombi agashyigikira abana bafite ishyaka ryo gukora impinduka n’amateka”.

Zach yavuze ko hari bamwe mu baterankunga batangiye gufasha iyi kipe ariko bakaba bakiri bake cyane, bakaba bagitegereje n’abandi bafitiye urukundo uyu mukino kandi barajwe ishinga n’iterambere ryawo.

Uyu munyamerika avuga ko agiye gushingira ku ikipe y’abakiri bato bafite inyota yo kubaka amateka n’ibigwi mu mukino wa Basketball kandi akaba yizeye ko bazagira urugendo rwiza.

Kugira ngo azahangane n’amakipe yo mu mujyi wa Kigali yamaze kwigarurira shampiyona, Zack yavuze ko akeneye abakinnyi nka 5 bashya, aho yavuze ko hari abanyamerika babiri bazaza muri iyi kipe.

Ikipe ya IPRC-Musanze ntabwo ifite ubushobozi buhambaye kuko ahanini ishingiye ku bakinnyi bakuriye muri kariya gace cyangwa abize muri icyo kigo.

Zach yasimbuye Rene Sahabu yari yungirije mu gihe yari akiri mu biganiro n’ubuyobozi bwa IPRC-Musanze, kuri ubu Rene niwe wahise aba umutoza wungirije.

Ubuyobozi bwa IPRC-Musanze bwatangaje ko impamvu yatumye bamuhitamo nk’umutoza mukuru, ari uko banyuzwe n’umusaruro yagaragaje mu mikino ya Playoffs yafashijemo iyi kipe, ndetse kandi akaba ari umutoza ufite ubunararibonye muri uyu mukino.

Zach umaze imyaka irindwi mu mwuga w’ubutoza, yatangiriye mu kigo cya Mankato Loyola High School mu 2015, aho yari umutoza wungirije, nyuma aza kugirwa umutoza mukuru wa Hmong College Prep Academy ku masezerano y’imyaka ibiri, mbere yuko agirwa umutoza mukuru wa Park-Cottage Grove High School.

Zach azatangirIRa inshingano ze nk’umutoza mukuru wa IPRC-Musanze mu irushanwa rya pre-season tournament, riteganyijwe gutangira tariki ya 19 Werurwe 2021.

Zach niwe mutoza mushya w'ikipe ya Basketball ya IPRC Musanze

Uyu munyamerika afite intego yo guhesha IPRC-Musanze igikombe cya shampiyona mu myaka ibiri y'amasezerano yahawe

Zach amaze imyaka irindwi mu mwuga w'ubutoza





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND