RFL
Kigali

Rurageretse hagati ya Zlatan Ibrahimovic na Lebron James wamunengeye ku karubanda

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:2/03/2021 18:53
0


Guterana amagambo no gushotorana bya hato na hato, nibyo bikomeje kuranga rutahizamu wa AC Milan, Zlatan Ibrahimovic na kizigenza muri NBA, Lebron James ukinira LA Lakers, wanenze uyu mukinnyi wamwibasiye mu minsi ishize.



Mu gisubizo Zlatan yageneye James uherutse kumunengera ku karubanda akavuga ko arangwa n’ibinyoma, yamubwiye ko akamaro k’abakinnyi ari uguhuza abantu batandukanye.

Yagize ati”Abakinnyi bahuza abantu batandukanye ku Isi, ariko Politike irabatandukanya”.

Iyi ntambara y’amagambo yatangiye ubwo Zlatan yanengaga uburyo uyu mukinnyi wa Basketball yatangiye kwinjira mu bibazo bya politike.

James ntiyazuyaje, kuko yahise aha gasopo Zlatan, kuko yamubwiye ko ibyo akora bitamureba, gusa uyu munya-Sweden mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye muri San Remo 2021 festival kuri uyu wa kabiri, yongeye kugaruka ndetse anashimangira amagambo yavuze kuri LeBron James.

Havuzwe iki?

James washinje ubwiyemezi n’ibinyoma Zlatan, yagarutse mu 2018, igihe yavugwagaho irondaruhu yakoreye mu gihugu avukamo, gusa magingo aya, Zlatan yongeye gushimangira ko uyu mukinnyi wa Los Angeles Lakers yagaragaje uburakari mu gihe kidakenewe.

Yagize ati”Irondaruhu na Politike ni ibintu bibiri bitandukanye. Twe abakinnyi duhuza abatuye Isi, mu gihe politike ibatandukanya.

“Buri wese arisanga hatitawe aho ukomoka, dukora ibishoboka byose kugira ngo duhuze abantu”.

“Nta bindi bintu dukora kuko tutabishoboye, bitari ibyo nakabaye ndi muri Politike.

“Ubwo nibwo butumwa bwanjye. Abakinnyi bagomba kuba abakinnyi, abanyapolitike bakaba abanyapolitike”.

Zlatan yavuze iki cyakuruye iyi ntambara y’amagambo?

Mu cyumweru gishize, mu kiganiro Zlatan yagiranye n’ikinyamakuru Discovery, yagize ati: “LeBron James ni umuhanga cyane mubyo akora, gusa ntabwo mbikunda, iyo umuntu afite icyo akora yarangiza akajya no muri Politike.

“Kora icyo ushoboye. Kora ibyo usanzwe ukora wisangamo. Nkina umupira w’amaguru kubera ko ndi intyoza mu kuwukina.

“Ntabwo nkora Politike. Iyo nza kuba umunyapolitike nari gukora politike. Iri niryo kosa abantu bakora iyo bamaze kwamamara, bakihunza aho bari basanzwe bazwi. Mubivemo, mukore ibyo mukora neza, kubera ko ntabwo bigaragara neza”.

LeBron James yamusubije iki?

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo LeBron James yasubije Zlatan kubyo yari yamuvuzeho, aho yagize ati: “Sinzigera nceceka ku bintu bitari byo, mpora ngira inama abantu, nkabahanura kubyo bakora bitandukanye, harimo Ubwisanzure, irondaruhu n’ibindi biba muri sosiyete”.

“Nta narimwe nzigera nishingikiriza kuri siporo kubera ko nzi uko imbaraga n’ijwi mfite uko bingana.

“Biratangaje kuba Zlatan yaravuze biriya bintu, bingaragariza ko kuva mu 2018 akiri wa wundi wo muri Sweden atarahinduka.

“Kubera ko igihe cyose iyo Atari mu kibuga atekereza ko hari kubera irondaruhu! Sibyo?”


Rwabuze gica hagati ya LeBron James na Zlatan

 Zlatan yabwiye Lebron James gutoranya hagati ya Politike na Basketball icyo gukora akareka kujarajara


James yasubije Zlatan ko ibyo bitabureba kandi ko ibyo avuga bihora ari bimwe bitajya bihinduka





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND