Kigali

Ikipe y'igihugu y'Amagare yabonye umutoza mushya

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:1/03/2021 9:24
1


Nyuma yo kwegukana Grand Prix Chantal Biya, Sempoma Félix wari umutoza wa Benediction Ignite y’i Rubavu, yahembwe guhabwa Ikipe y’Igihugu y’Amagare, Team Rwanda nk'umutoza mukuru, akaba agiye kuyiyobora muri Shampiyona Nyafurika ya 15 izabera mu Misiri.



Sempoma yahawe amasezerano y'amezi atanu agiye gutoza Team Rwanda, ubwo bivuze ko no muri Tour du Rwanda 2021 iteganyijwe muri Gicurasi, ariwe uzaba uyitoza.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 01 Werurwe 2021, Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, FERWACY, ryemeje ko Sempoma Félix yahawe amasezerano y’amezi atanu Murenzi Abdallah, Perezida wa FERWACY yatangaje ko impamvu yatumye Sempoma ahabwa aya masezerano ari uko yagaragaje umusaruro atoza iyi kipe aho yakoraga nk’umukorerabushake, ndetse ko anafite inshingano zo gutegura Tour du Rwanda.

Yagize ati “ Sempoma yahabwaga kenshi ikipe y’igihugu ariko mu buryo budahoraho, yahawe amasezerano y’amezi atanu aho azaba ari umutoza w’ikipe y’abagabo n’abatarengeje imyaka 23 mu mikino iteganyijwe kugera muri Kamena 2021”.

“ [Sempoma] Afite inshingano ikomeye yo gutegura Tour du Rwanda no gushaka umusaruro mwiza kuko kuva Tour du Rwanda ivuye kuri 2.1 ntituratsinda, turashaka kuyitegura neza ngo twongere guha abanyarwanda ibyishimo.” 

Nk’umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu (TEAM RWANDA). Abdallah avuga ko ubusanzwe bashakaga umutoza ufite ubushobozi bwo gufasha iterambere ry’uyu mukino ku buryo yanazamura urwego rw’abandi batoza bo mu Rwanda.

Yakomeje agira ati “Turi kureba uko twashaka umutoza w’ikipe y’igihugu wenda wakunganirwa na Sempoma n’abandi basanzwe bafatanya, uzafasha mu iterambere ry’umukino w’amagare, twifuzaga umutoza wazamura ubushobozi bw’abandi batoza; biba bisaba umutoza ufite impamyabumenyi zo ku rwego rwo hejuru rwa UCI turacyaganira na MINISPORTS tureba uburyo byakorwa”.

Iyi nkuru dukesha urubuga rwa FERWACY, ivuga ko uyu mutoza yakiranye na yombi aya amasezerano kuko ari ubwa mbere kuva ageze mu ikipe y’igihugu mu myaka 10 aho yari umukoranabushake noneho agiye kubikora nk’umukozi ufite amasezerano amugenga.

Abajijwe niba gutoza shampiyona y’Afurika mu Misiri nk’irushanwa rya mbere afite amasezerano bitari kumushyira ku gitutu, asubiza ko nta kimuriho kuko abo bakinaga batahindutse ko ikibaraje ishinga ari uguhatana bagatahana imidali igihe byagenda neza.

Sempoma yahawe amasezerano y'amezi atanu yo gutoza Team Rwanda

Sempoma yari kumwe n'ikipe y'igihugu yegukanye Grand Prix Chantal Biya 2020






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyomugabo Emmanuel3 years ago
    Frestasio nonko numvanifuz kwinjira mu ikipe nanyuramuzihe nzira mumbabarire mumfashe ndabikunda murakoze



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND