Kigali

InyaRwanda Music: Indirimbo 10 zirangije icyumweru cya nyuma cy'ukwezi kwa Gashyantare 2021 zikunzwe cyane

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:28/02/2021 19:59
2


Gushimisha abakunzi b'umuziki uba ari wo mugambi wa buri muhanzi wese iyo agiye gukora indirimbo n'ubwo akenshi birangira bitageze ku rwego aba abyifuzaho, gusa hari ababigeraho ari yo mpamvu habaho intonde z'indirimbo zakunzwe cyane kurusha izindi aho twavugamo na 'InyaRwanda Music Top 10'.



Mu Rwanda abahanzi bakora ibishoboka byose ngo bashimishe abakunzi babo, inzira nziza yo gushimisha abakunzi b'abahanzi ni ukubaha ibihangano kandi byiza. Iyo abafana b'umuziki bakunze igihangano cyawe ntabwo ushobora kubiyoberwa cyane ko usanga cyigaruriye aho bacuranga indirimbo hose.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 10 ZIKUNZWE CYANE KU INYARWANDA MUSIC

Guhera mu ntangiriro za 2020 twakomeje gahunda yari ihari yo kujya tubagezaho indirimbo icumi ziba zarakunzwe cyane yaba ku ma radiyo, n'ahandi hose bacuranga indirimbo ndetse n'abantu bakazisaba. Iyi gahunda INYARWANDA yayitekereje nk'ikinyamakuru cyibanda cyane ku myidagaduro cyifuza guteza imbere ibihangano by'abahanzi nyarwanda by'umwihariko umuziki w'abanyarwanda, izajya ikorwa buri cyumweru.

1. Nazubaye By Juno Kizigenza

2. Solo By Nel Ngabo

3. Ndabazi By Marina Ft Social Mula

4. Papa By Butera Knowless

5. Rendez Vous By Seyn

6. Avec Elle By Kevin Skaa

7. Sideni By Edizo

8. Helena By Platin P

9. Ndagukumbuye By King James Ft Ariel Wayz

10. Umukire By Young Grace

Turakwibutsa ko ushobora guha umuhanzi ukunda amahirwe yo kugaragara kuri top 10 y'ubutaha ujya kuri inyaRwanda Music ukiyumvira indirimbo ze gusa.


Indirimbo 10 zasoje icyumweru dusoje zikunzwe cyane








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • OG KWIFARASHI3 years ago
    2urabakunda cane
  • mimaniragaba djuma 3 years ago
    kuberiki indirimboya medyy ft cristopher



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND