RFL
Kigali

Nkuranyabahizi utoza Ikipe y’Igihugu ya Karate yasezeranye n’umukunzi we

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:27/02/2021 11:31
0


Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Karate, Nkuranyabahizi Noël, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we, Uwera Benitha, bamaze imyaka itatu bakundana ndetse akaba asezerana imbere y'Imana kuri uyu wa gatandatu.



Uyu muhango wabaye ku wa Kane tariki ya 25 Gashyantare, ubera  mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, mu mujyi wa Kigali.

Nkuranyabahizi Noël na Uwera Benitha biyemeje gusezerana nyuma y'imyaka itatu bakundana, ndetse bakaba bagomba no gusezerana imbere y'Imana kuri uyu wa gatandatu.

Nkuranyabahizi ni Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Karate kuva mu 2015. Yatangiye gutoza uyu mukino yiga muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare, atoza ibigo bya Ecole Internationale na Groupe Scolaire Officielle de Butare.

Nyuma yo kugera i Kigali, yatoje Ikipe ya Lyon yakoreraga kuri Stade Amahoro na Ecole Belge, ahava ajya mu Ikipe y’Igihugu atoza kugeza uyu munsi, akaba kandi yarashinze ishuri ryigisha abakiri bato umukino wa Karate, rya The Champions Karate Academy.

Nkuranyabahizi Noël na Uwera Benitha barasezerana imbere y’Imana kuri uyu wa Gatandatu mu muhango ubera i Remera.

Noel yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we Uwera

Uwera yemereye imbere y'amategeko kuzabana na Noel akaramata

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND