RFL
Kigali

Ifoto y'umunsi: Ni umuyobozi mu rukiko rw'ikirenga! Uyu mukobwa w'ikimero yasubije abavuga ko yatesheje ikuzo umurimo we agakoza isoni ababyeyi

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:26/02/2021 16:57
1


Umukobwa w'ikimero akaba umuyobozi mu rukiko rw'ikirenga yasubije abavuze ko yatesheje ikuzo umurimo we akanakoza isoni ababyeyi. Ni nyuma y'uko ashyize hanze ifoto yambaye agakariso gato ko mu bwoko bwa G-STRING kambarwa n'inkumi zisobanutse.



Uyu mukobwa w'ikimero ubusanzwe yitwa Corazon Kwamboka akaba ari umuyobozi mu rukiko rwisumbuye muri Kenya. Nk'uko bigaragara kuri iyi foto aba yambaye agakariso gato ko mu bwoko bwa G-STRING n'agapira kareberena byose by'umukara ahagaze inyuma y'uruzitiro ku inkengero z'ikiyaga mu mucanga. Uwafashe iyi foto yari amuri inyuma agaragaza neza imiterere y'ikibuno cye.


Nyuma yo kuvugisha benshi yagaragaje ko kuri we iyi foto ye ntacyo itwaye

Nyuma y'iminsi micye ashyize hanze iyi foto havuzwe amagambo menshi bitewe n'inshingano afite mu rukiko rwisumbuye. Pulselive.co.ke cyanditse ko bamwe bamusabye ko yakuramo n'agapira aba yambaye akabereka n'ubwiza bw'igice cyo hejuru, abandi bavuga ko yakojeje isoni ababyeyi be adasize n'ikigo akorera kuko ari n'umuyobozi mu rukiko rw'ikirenga.

Corazon Kwamboka nyuma y'amagambo menshi yavuzwe nawe yagize icyo avuga kuri iyi foto. Yagize ati "Ni umuntu wakurura abantu ku buryo yari kwifotoreza aha, ubutaha nzambara umufuka ujyamo ibijumba ku mazi. Nashatse kuyisiba ariko njyezaho mpitamo kuyireka ngo bakomeze bavuge".

Ku bijyane n'abavuze ko yasebeje abamwibarutse nabo yabasubije avuga ko ababyeyi badashobora guterwa impungenge n'iyi foto ngo keretse wenda abakoresha abana babo ubusambanyi. Ati "Kuki bavuga ngo ntiwambare imyambaro migufi imbere ya so. Cyaba ikibazo gute mu gihe ntacyo so bimutwaye? Ntabwo umubyeyi wawe ashobora kugusambanya".


N'ubwo iyi itakwirakwiye nayo iri muzafatiwe rimwe niriya yavugishije benshi

Kwambaka, usibye kuba yarize ibijyanye n'amategeko akaba anakora mu rukiko rwisumbuye ni icyamamare ku mbuga nkoranyambaga. Avuga ko yabitangiye ubwo yigaga ibijyanye n'amategeko. Ngo umunsi umwe yari kumwe n'umunyarwenya Eric Omondi hanyuma haza gafotozi amubwira ko agaragara neza amusaba kumufotora ifoto yamufashe, zirakundwa abitangira atyo.


Uyu mukobwa asanzwe afite imiterere idasanzwe ituma akurura abantu ku buryo ubu akurikirarwa n'abasaga ibihumbi 700 kuri instagram


Yize amategeko akaba afite inshingano zikomeye mu rukiko rw'ikirenga muri Kenya gusa hari n'andi makuru avuga ko afite umwana w'umuhungu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • JASON3 years ago
    none mwemumuvugahwiki?





Inyarwanda BACKGROUND