RFL
Kigali

Azakomeza kutumurikira mu buzima bwacu iteka: Ibikubiye mu butumwa bwa mbere bwa Ronaldinho nyuma yo kubura umubyeyi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:25/02/2021 12:09
0


Umunyabigwi muri ruhago wamenyekanye cyane muri FC Barcelona na AC Milan, Ronaldinho Gaucho, mu butumwa bwa mbere yatanze nyuma y'urupfu rwa nyina yashimiye byimazeyo abababaye hafi mu bihe bigoye barimo, ashimangira ko nubwo umubyeyi we yitabye Imana ariko bazahorana iteka ryose.



Ku wa gatandatu tariki ya 20 Gashyantare 2021, nibwo Dona Miguelina Eloi Assis dos Santos, umubyeyi wa Ronaldinho, yitabye Imana ku myaka 71 y'amavuko azize icyorezo cya Coronavirus.

Umuhango wo kumushyingura wabaye bukeye bwaho ku cyumweru tariki ya 21, gusa ntabwo Ronaldinho yigeze awugaragaramo, nyuma y'agahinda gakabije yari afite kamushyize mu bwigunge.

Nyuma y'iminsi ine abuze nyina yakundaga cyane, Ronaldinho yatanze ubutumwa ku nshuro ya mbere, aho yashimiye uruhare n'urukundo rwa buri wese wababaye hafi mu bihe bigoye we n'umuryango we barimo.

Anyuze ku rukuta rwe rwa Instagram, Ronaldinho yagize ati:

"Umuryango wanjye ndetse nanjye ubwanjye, tubashimiye urukundo mwatugaragarije ndetse no kudushyigikira muri ibi bihe bigoye turimo".

"Mama wanjye yari isoko y'imbaraga n'ibyishimo ku bantu bose bari bamuzi, kandi azakomeza kutumurikira mu buzima bwacu iteka".

"Yatwigishije kuba abanyamurava, tuzakomeza urugendo. Murakoze".

Ronaldinho aherutse gutangaza ko ibyo yagezeho mu mupira w'amaguru abikesha nyina umubyara kuko yamufashije muri byose, akanamugira inama zatumye ahinduka icyamamare.

Ronaldinho w’imyaka 40, yakiniye FC Barcelona imikino 207 mu marushanwa atandukanye, yayitsindiye ibitego 94.

Yatwaranye na Brazil igikombe cy’Isi cya 2002, atwara La Liga 2 na Champions League imwe yo muri 2006 akinira FC Barcelona.

Ronaldinho yatangaje ko inshuti ye ya mbere ku Isi yagiraga ari Nyina


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND