Kuri uyu munsi wa none Apple imaze kwigarura imitima ya benshi. Ubu kuvuga ko uri umusirimu udatunze telephone ya iPhone benshi bazagufata nk’umusazi. Kuva ku mahame y’umubyeyi w’iki kigo Steve Jobs, iki kigo gihora kigenda mu b'imbere muri macye ni inyambo yogeye! Imwe mutwaro kiri gukoresha ni ukwigarurira utugo duto dufite udushya.
Telefone
igezweho kandi ikorana neza ni iy'ikigo cya Apple. Iki kigo kirakomeye cyane mu
gukora ibikoresho by’ikorabuhanga, kugeza ubu gifite umuvuduko uri hejuru aho mu
by’umweru bitatu kuri bine iba iguze indi kompanyi nayo ikomeye mu
ikoranabuhanga.
Mu myaka
itandatu iyi kompanyi iyobowe na Tim Cook yaguze ibindi bigo (company) bigera
ku ijana, iyi ni imwe muri politike zikomeye hirya y’ibikoresho bakora bikomeye
ituma ibasha guhora ku isonga.
Tim Cook yabwiye abanyamigabane ba Apple ko iri mu za mbere ku isi ko buri byumweru bitatu igura ibigo bigera kuri bine. Ubu Apple ikaba yarasoje icyiciro cya mbere mu byiciro bine bigize umwaka w’ubucuruzi wa 2021. Iki cyiciro bagisozanyije mu mateka n’amafaranga menshi angana na milliard $111.4 z’amadorali.
Umuyobozi mukuru wa Apple (CEO)
Mr Cook mu
magambo ye yabwiye inama y'abanyamigabane ko intwaro nta yindi ari uburyo bushya mu
ikoranamuhanga buhora bukorwa, ubumenyi buzana n’impano nshya. Mu bihe
bitambutse Apple yakoresheje agera kuri miliyari eshatu z’idorali igura kompanyi zirimo Beat Electronics, HeadPhone maker y’umuraperi, umunyamuziki
unawutunganya Dr Dre.
Andi
mafaranga yigeze gukoreshwa menshi mu kugura software company shazam
yifashishwa mu guhuza umuziki mu mwaka wa 2018. Kuri ubu Apple igura kompanyi ntoya
zifite udushya igahita yifashisha ubuhanga bwayo budasanzwe mu bikorwa
bishya irema.
Urugero ni nka kompanyi y’umunya Israel, Primesense ifasha mu gukurura ibintu mu buryo bwa 3D yahise yifashisha mu buryo bwo gukoresha amaso mu gufungura ibikoresho ikora. Apple kugeza ubu yashoye akayabo mu bundi buhanga butarifashishwa ku bikoresho byayo bisanzwe nka Macbook na iPhone.
Uburyo Apple
yifashisha mu gushaka ubuhanga impano nshya n’ishoramari ikora bifite agaciro
gakomeye muri rubanda hirya no hino. “Ntabwo nzigera mbaza abakiriya icyo
bakeneye ahubwo nzakora ikintu batazi kandi nkunze ndabizi neza nabo
bazagikunda”. Steve Jobs umubyeyi n’umuremyi w’ikigo cy’ubukombe mu ikoranabuhanga
kikaba intyoza mu gukora telefone z'agatangaza.
Umubyeyi wa Apple bwana Steve Jobs
Mu myaka
yashize apple yaguze kompanyi zikora amamashini akora nk’umuntu kuko abafite
ubwenge bw’ubukoranano, kompanyi zikora ibikoresho byifashishwa mu guhuza abantu
benshi hifashishijwe ikoranabuhanga n'izifashishwa mu kwishyura.
Mu mwaka wa 2016 iyi kompanyi yaguze imigabane muri kompanyi ngali y'Abashinwa yitwa “Chinese Ride Hailing Service Didi Chuxing.” N'ubwo bwose bitari mu buryo bwo kuyiyegurira bisesuye. Apple igira inyungu iri hejuru kugeza ubu ikaba ifite umutungo usaga tiriyali ebyiri ku buryo ibasha kubona amafaranga yo kugura izindi kompanyi zikomeye nta nkomyi.
Ariko
n'ubwo imaze kugura kompanyi zigera ku ijana mu myaka itandatu,Apple ntabwo ipfa
kugura kompanyi zose zibonetse, kugira ngo utoranywe ni inzira ndende. Ubusanzwe
iyi nzira yo kugura uwo muhanganye ni intwaro yakijije bwana Mark Zuckerberg nyiri
Facebook.
Ku rundi
ruhande bwana Elon Musk yavuze ko mu mwaka wa 2013 yegereye Mr Cook ubwo kompanyi ye y’imodoka zikoresha amashanyarazi nyamara Mr Cook akanga ko bahura. Ikindi
ni uko Apple yibanda mu kugura kompanyi zindi kurusha uko ikurikirana ibikorwa
bisanzwe by’ikorabuhanga ryayo ugereranije na ba mucyeba bayo kandi yo ikabikora
mu buryo budahenze.
Aho
Microsoft yakoresheje agera kuri miliyari $26 mu kugura LinkedIn, Amazon
ikoresha agera kuri miliyari $13.7 mu kugura Whole Foods naho Facebook ikoresha
miliyari mu kugura WhatsApp.
Src: BBC
Umwanditsi: Abitije Seraphin Elise-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO