RFL
Kigali

Apple imaze kugura ibigo birenga 100 mu myaka 6! Intwaro ikomeye ya Tim Cook uyiyoboye

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:25/02/2021 11:52
0


Kuri uyu munsi wa none Apple imaze kwigarura imitima ya benshi. Ubu kuvuga ko uri umusirimu udatunze telephone ya iPhone benshi bazagufata nk’umusazi. Kuva ku mahame y’umubyeyi w’iki kigo Steve Jobs, iki kigo gihora kigenda mu b'imbere muri macye ni inyambo yogeye! Imwe mutwaro kiri gukoresha ni ukwigarurira utugo duto dufite udushya.



Telefone igezweho kandi ikorana neza ni iy'ikigo cya Apple. Iki kigo kirakomeye cyane mu gukora ibikoresho by’ikorabuhanga, kugeza ubu gifite umuvuduko uri hejuru aho mu by’umweru bitatu kuri bine iba iguze indi kompanyi nayo ikomeye mu ikoranabuhanga.

Mu myaka itandatu iyi kompanyi iyobowe na Tim Cook yaguze ibindi bigo (company) bigera ku ijana, iyi ni imwe muri politike zikomeye hirya y’ibikoresho bakora bikomeye ituma ibasha guhora ku isonga.

Tim Cook yabwiye abanyamigabane ba Apple ko iri mu za mbere ku isi ko buri byumweru bitatu igura ibigo bigera kuri bine. Ubu Apple ikaba yarasoje icyiciro cya mbere mu byiciro bine bigize umwaka w’ubucuruzi wa 2021. Iki cyiciro bagisozanyije mu mateka n’amafaranga menshi angana na milliard $111.4 z’amadorali.

      Umuyobozi mukuru wa Apple (CEO) 

Mr Cook mu magambo ye yabwiye inama y'abanyamigabane ko intwaro nta yindi ari uburyo bushya mu ikoranamuhanga buhora bukorwa, ubumenyi buzana n’impano nshya. Mu bihe bitambutse Apple yakoresheje agera kuri miliyari eshatu z’idorali igura kompanyi zirimo Beat Electronics, HeadPhone maker y’umuraperi, umunyamuziki unawutunganya Dr Dre.

Andi mafaranga yigeze gukoreshwa menshi mu kugura software company shazam yifashishwa mu guhuza umuziki mu mwaka wa 2018. Kuri ubu Apple igura kompanyi ntoya zifite udushya igahita yifashisha ubuhanga bwayo budasanzwe mu bikorwa bishya irema.

Urugero ni nka kompanyi y’umunya Israel, Primesense ifasha mu gukurura ibintu mu buryo bwa 3D yahise yifashisha mu buryo bwo gukoresha amaso mu gufungura ibikoresho ikora. Apple kugeza ubu yashoye akayabo mu bundi buhanga butarifashishwa ku bikoresho byayo bisanzwe nka Macbook na iPhone.

Uburyo Apple yifashisha mu gushaka ubuhanga impano nshya n’ishoramari ikora bifite agaciro gakomeye muri rubanda hirya no hino. “Ntabwo nzigera mbaza abakiriya icyo bakeneye ahubwo nzakora ikintu batazi kandi nkunze ndabizi neza nabo bazagikunda”. Steve Jobs umubyeyi n’umuremyi w’ikigo cy’ubukombe mu ikoranabuhanga kikaba intyoza mu gukora telefone z'agatangaza.

            Umubyeyi wa Apple bwana Steve Jobs 

Mu myaka yashize apple yaguze kompanyi zikora amamashini akora nk’umuntu kuko abafite ubwenge bw’ubukoranano, kompanyi zikora ibikoresho byifashishwa mu guhuza abantu benshi hifashishijwe ikoranabuhanga n'izifashishwa mu kwishyura.

Mu mwaka wa 2016 iyi kompanyi yaguze imigabane muri kompanyi ngali y'Abashinwa yitwa “Chinese Ride Hailing Service Didi Chuxing.” N'ubwo bwose bitari mu buryo bwo kuyiyegurira bisesuye. Apple igira inyungu iri hejuru kugeza ubu ikaba ifite umutungo usaga tiriyali ebyiri ku buryo ibasha kubona amafaranga yo kugura izindi kompanyi zikomeye nta nkomyi. 

Ariko n'ubwo imaze kugura kompanyi zigera ku ijana mu myaka itandatu,Apple ntabwo ipfa kugura kompanyi zose zibonetse, kugira ngo utoranywe ni inzira ndende. Ubusanzwe iyi nzira yo kugura uwo muhanganye ni intwaro yakijije bwana Mark Zuckerberg nyiri Facebook.

Ku rundi ruhande bwana Elon Musk yavuze ko mu mwaka wa 2013 yegereye Mr Cook ubwo kompanyi ye y’imodoka zikoresha amashanyarazi nyamara Mr Cook akanga ko bahura. Ikindi ni uko Apple yibanda mu kugura kompanyi zindi kurusha uko ikurikirana ibikorwa bisanzwe by’ikorabuhanga ryayo ugereranije na ba mucyeba bayo kandi yo ikabikora mu buryo budahenze.

Aho Microsoft yakoresheje agera kuri miliyari $26 mu kugura LinkedIn, Amazon ikoresha agera kuri miliyari $13.7 mu kugura Whole Foods naho Facebook ikoresha miliyari mu kugura WhatsApp.

Src: BBC

Umwanditsi: Abitije Seraphin Elise-InyaRwanda.com     

  








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND