RFL
Kigali

Umuziki wabaye mwinshi umera nk'ikiyobyabwenge! Babyinanye indirimbo y'ingwatira birangira basambaniye imbere y'imbaga

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:24/02/2021 14:11
0


Uzabona kenshi umuziki wifashishwa mu gushimisha abantu, bakabyina yewe ngo burya ushobora no kujya ahantu hari umuziki mwinshi ufite imvune ntuyiteho ukabyina nk'utagize icyo yitayeho, bamwe bamera amababa kubera umuziki bikaba byavamo amahano ku babyina ingwatira.



Umuziki niwo wonyine utuma umuhungu n'umukobwa bahuye bwa mbere babyinana bagakoranaho, bitewe n'indirimbo igezemo. Umugabo n'umukobwa bo mu gace ka Wakiso mu karere kamwe mu tugize Uganda, bagaragaye ku muhanda imbere y'isoko babyina indirimbo umu Dj yabashyiriyemo, baragwatirana karahava.


Kubera amarangamutima ya benshi atandukanye, umugabo yamanuye ipantaro, umukobwa nawe kuko yari yambaye impenure baba batangiye gusambana imbere y'abantu babashungereye. Ntibitaye ku maso y'abantu ahubwo umugabo yabwiraga Dj kongeza akaziki, karangiraga Dj akagatangiza.

Inkuru ya Galaxyfm.co.ug, ivuga ko aba bombi bakoze amahano, babyinaga 'indirimbo 'Tumbisa' ya Eezzy. Bakomeza bavuga ko uyu mugabo yaba yananiwe no kubona ubushobozi bumwinjiza muri Lodge agahitamo kujijishiriza mu muziki. Nta muntu wabakomakomye, barangije igikorwa bari bagambiriye ariko bakomeza guta ikuzo ku mbuga nkoranyambaga.


Imibonano mpuzabitsina, ubusanzwe kirazira kuyikorera ku karubanda, ubitinyutse afatwa nk'umurwayi wo mu mutwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND