RFL
Kigali

David izina ry’umugabo ukunze kubyara abana benshi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:24/02/2021 9:42
5


David rimwe mu mazina meza ahabwa abahungu, menya ubusobanuro bwaryo unamenye ibiranga abantu baryitwa.



David ni izina rihabwa abana b’abahungu, rifite inkomoko mu giheburayo ”Dawid”, rikaba risobanura "ukundwa".

Ni izina rizwi cyane muri Bibiliya cyane mu isezerano rya kera, aho bavuga David (Dawidi) wabaye umwami wa kabiri w’Abisiraheli kandi akaba ari we wishe umurwanyi w’igihanganye Goriyati wo mu ngabo z’Abafilisitiya wari warazengereje Abisiraheli.

Umwami David yategetse mu kinyejana cya cumi mbere y’ivuka rya Yesu.

Mu magambo y’impine bamwe bamwita, Dave, Davey, Davie na Davy.
Rifitanye isano na Davena, Davida, Davinia ahabwa abana b’abakobwa.

Bimwe mu biranga ba David

-Ni umukuntu ukunze kubyara abana benshi, ni umunyamahirwe mu buzima kandi uhora yishimye.

-Ni umuntu ucisha make ariko akagira n’igitsure, akunda kwisanzura kandi rimwe na rimwe akavuga make.

-Akunda ibintu byo gusetsa, ntiyabaho atabikora nko kwigana abantu, gukinisha abana bato, gukubagana n’ibindi byose bisekeje.

-Ni umuntu ushyira mu gaciro kandi ureba kure mbere yo kugira icyo akora agahuzagurika gacye gashoboka.

-David agaragaza amarangamutima ye cyane, ikintu cyoroheje gishobora kumukomeretsa cyangwa kikamushimisha ku buryo burenze urugero.

-Arihangana kandi kuba yitwa David bimwongerera icyizere cyo gukora cyane akagira icyo ageza ku bandi.

-David akora ibya wenyine, akifatira imyanzuro ndetse akifataho urugero akireberaho mu byo yagiye yica cyangwa akabikiza.

-Mu ikoranabuhanga ahanga udushya usanga azi gucukumbura kandi akunda ibintu bikozwe neza.

Ibyamamare byitwa David:

-David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido umuhanzi ukomeye muri Africa

-David Becham umwongereza kabuhariwe muri Ruhago

-David Alaba umukinnyi wa Football ukomoka muri Australia.

Src:www.nameberry.com,www.wikipedia.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tito3 years ago
    musobanurire izina Tito
  • Mungeri cyuzuzo david2 years ago
    Murakoze
  • Nshimiyimana david1 year ago
    Murakoze
  • Nick1 year ago
    Nibyo ndabihamya
  • Rukeribuga david4 months ago
    Icyabana benshi Hoya ibindi nibyo





Inyarwanda BACKGROUND