Kigali

CAF CL: Amateka yisubiyemo! Simba ya Kagere yatsindiye AL Ahly muri Tanzania iyobora itsinda - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:23/02/2021 18:03
1

Mu mukino w'injyanamuntu wav CAF Champions League wabereye ku kibuga Uwanja wa Mkapa, ikipe ya Simba SC yahatsindiye AL Ahly yo mu Misiri ku nshuro ya kabiri yikurikiranya igitego 1-0, bituma iyobora itsinda rya A n'amanota 6-6, mu gihe AS Vita Club yisubiyeho itsindira hanze.



Uyu mukino wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 Gashyantare 2021, ukaba wari uwa kabiri mu itsinda, nyuma yo gukura amanota atatu i Kinshasa mu mukino ubanza batsinzemo AS Vita Club 1-0.

Imbere y'abakunzi bayo batari bake bari baje kuyishyigikira, Simba yatangiye neza umukino, isatira ari nako yugarira yirinda kwinjizwa igitego.

Nyuma yo kumara akanya katari gato basirisimba imbere y'izamu rya Al Ahly, Simba yafunguye amazamu ku munota wa 31, ku gitego cyatsinzwe na Luis Miquissone.

AL Ahly yagerageje uburyo utandukanye kugira ngo irebe ko yakwishyura igitego ariko abakinnyi ba Simba bihagararaho, ari nako bashakishaga igitego cya kabiri.

Iminota 45 y'igice cya mbere yarangiye Simba iyoboye umukino n'igitego 1-0.

Simba yinjiye mu gice cya kabiri ifite intego ebyiri, iya mbere kwari ukurinda igitego batsinze ntibinjizwe, mu gihe iya kabiri kwari ugushaka igitego cya kabiri.

Ibiofashijwemo n'abakinnyi b'abahanga kandi bakuze, Simba yahagaze ku gitego cyayo mu minota 45 y'igice cya kabiri ntiyinjizwa nayo ntiyagira ikindi yinjiza.

Umutoza Didier Gomes wa Simba yakoze impinduka, yinjiza mu kibuga Bwalya hasohoka Dilunga, Nyoni yinjira mu kibuga Lwanga arasohoka, mu gihe ku munota wa 87 aribwo Meddie Kagere yinjiye mu kibuga asimbuye Mugalu, na Kahata asimbura Miquissone.

Iminota 90 y'umukino yarangiye Simba yegukanye amanota atatu, itsinze Al Ahly 1-0, ihita yicara ku mwanya wa mbere mu itsinda A, aho ifite amanota 6/6 mu mikino ibiri imaze gukina.

Amateka yisubiyemo kuko nubundi ubwo iyi kipe yo mu Misiri yaherukaga muri Tanzania mu 2019, nabwo Simba yari yayitsinze igitego 1-0.

Mu wundi mukino wo muri iri tsinda, ikipe ya AS Vita Club yatsindiye Al-Merreikh mu rugo ibitego 4-1, bituma ifata umwanya wa kabiri muri iri tsinda, aho inganya amanota 3 na Al Ahly, mu gihe Al-Merreikh yo muri Sudani iri ku mwanya wa nyuma n'amanota 0.

Simba yatangiye yatsa umuriro ku izamu rya AL Ahly

Miquissone niwe watsinze igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino

Abakinnyi ba Simba bishimira igitego

AL Ahly ntiratsindira na rimwe Simba muri Tanzania

Umukino warangiye Simba yegukanye intsinzi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • thadeo1 week ago
    Ariko se ubu covid irahari koko Reba umufana muri Tanzania


Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND