Umunyabigwi muri ruhago wamenyekanye cyane muri FC Barcelona, Ronaldinho Gaucho, ntiyagaragaye mu muhango wo gushyingura umubyeyi we wahitanwe na COVID-19, kubera kunanirwa kwakira ko atazongera kubona umubyeyi we yakundaga cyane.
Ku cyumweru tariki ya 21 Gashyantare 2021, ni bwo habaye umuhango wo gushyingura Dona Miguelina witabye Imana ku wa gatandatu tariki ya 20 Gashyantare, azize icyorezo cya Coronavirus.
Gusa ntabwo Ronaldinho w'imyaka 41 yigeze yitabira uyu muhango, kuko kugeza magingo aya asa n'uwahahamutse kuko atariyumvisha neza ko atazongera kubona nyina umubyara.
Mukuru we Roberto banafunganywe muri Paraguay umwaka ushize, na mushiki we Deisi bitabiriye uyu muhango wo gusezera bwa nyuma ku mubyeyi wabo watabarutse ku myaka 71 azize COVID-19.
Ronaldinho aherutse gutangaza ko ibyo yagezeho mu mupira w'amaguru abikesha nyina umubyara kuko yamufashije muri byose, akanamugira inama zatumye ahinduka icyamamare, gusa nyuma y'urupfu rwe ntacyo uyu wabaye umukinnyi w'ikipe y'igihugu ya Brazil aratangaza.
Abari hafi ya Ronaldinho, bavuga ko atameze neza kuko nyuma yo kubura umubyeyi we bisa n'aho yataye umutwe ndetse akaba adashaka kugira abantu babonana, akaba afite icyumba cye arimo mu bwigunge bukabije byanatumye atajya mu muhango wo gusezera bwa nyuma kuri nyina.
Ronaldinho yatangaje ko akunda nyina ndetse ari nawe nshuti magara afite, kuko mu myaka umunani ishize ubwo uyu mubyeyi yari arwaye Kanseri Ronaldinho yari yafashe umwanzuro wo gusezera burundu kuri ruhago.
Ronaldinho yananiwe kwakira urupfu rwa nyina
TANGA IGITECYEREZO