RFL
Kigali

Ninjye uri ku isonga! Ibikubiye mu butumwa Lukaku yageneye Zlatan bahanganye mu Butaliyani

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:23/02/2021 10:36
0


Nyuma yo gutsinda igitego akanatanga umupira umwe wavuyemo igitego mu mukino w'abakeba bo mu mujyi wa Milan wabaye ku cyumweru tariki ya 21 Gashyantare 2021, rutahizamu w'umubiligi Romelu Lukaku yageneye ubutumwa bukomeye mugenzi we bahanganye Zlatan Ibrahimovic.



Ku cyumweru, ikipe ya Inter Milan yatunguye mukeba wayo AC Mlan muri Derby della Madonnina, iyitsinda ibitego 3-0, ihita inayisiga amanota ane ku rutonde rwa shampiyona.

Aya makipe abiri yaherukaga guhura mu gikombe cy'igihugu cya Coppa Italia, nabwo Inter Milan yari yatsinze AC Milan mu mukino Zlatan yasohowe mu kibuga, gusa ku cyumweru Lukaku yamweretse ko ari ku rwego rwo hejuru afasha ikipe ye kwegukana amanota atatu.

Lukaku watsinze igitego cya gatatu muri uyu mukino, cyabaye icya 17 atsinze muri uyu mwaka w'imikino, yashimangiye ko ariwe uyoboye.

Ubwo yishimiraga iki gitego yikomanze ku gituza asanga bagenzi be agira ati"Ninjye uri ku isonga, ni njye! ni njye"!

Lukaku yanagize uruhare mu gitego cya mbere cyafunguye amazamu cyatsinzwe n'umunya-Argentine Lautaro Martinez.

Nyuma yuko amakimbirane hagati ya Lukaku na Zlatan afashe indi ntera, aya makipe amaze guhura inshuro ebyiri, kandi Lukaku yombi yayitsinzemo ibitego.

Ntabwo Ibrahimovic yigeze arangiza umukino n'umwe mu mikino ibiri AC Milan yakinnye na Inter Milan.

Nyuma yo gutsinda AC Milan ibitego 3-0, Inter Milan Milan yafashe umwanya wa mbere aho irusha amanota ane AC Milan iyikurikiye.

Hashize igihe kirekire havugwa umwuka mubi hagati ya Zlatan na Lukaku

Lukaku yatsinze mu mikino ibiri muri derby Della Madonina

Lukaku yashimangiye ko ari we muhanga kuruta Zlatan





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND