RFL
Kigali

Ishimwe rya Angel na Pamella ku bahanzi barimo Masamba, Kayirebwa n’abandi babaharuriye inzira mu muziki-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/02/2021 10:39
0


Itsinda rya Angel na Pamella ryasohoye amashusho y’indirimbo nshya bise ‘Ndamurika’ yo gushima mu buryo bwihariye abahanzi b’abanyabigwi mu muziki barimo Masamba Intore, Cecile Kayirebwa, Muyango Jean Marie n’abandi babaharuriye inzira y’indirimbo za gakondo.



Angel na Pamella baherukaga gusohora amashusho y’indirimbo bise ‘Gwera’ imaze amezi atatu isohotse yabanjirijwe n’izirimo ‘Rusengo’ imaze amezi arindwi na “Impundu zanjye” bakoranye n’umunyabigwi mu muziki w’inganzo y’umunezero Cécile Kayirebwa.

Babwiye INYARWANDA ko bakoze iyi ndirimbo mu ishime no gucyeza abahanzi bafashe ukuboko abandi bato benshi bariho ubu ngubu. Bashyize ibuye ku muziki gakondo ariko by’umwihariko injyana ya Gakondo.

Angel na Pamella ati “Ni ishimwe ariko rinyuze mu ndirimbo yo kubereka n’abandi batazi uruhare rwabo.”

Bavuze ko bashima abahanzi bakoze indirimbo za gakondo hambere, barimo n’uwo bahuye akabafata ukuboko akaba n’inama ariwe Cécile Kayirebwa [Imana y’ibirori] banakoranye indirimbo.

Aba bakobwa bavuga ko aba bahanzi bagiye bafasha Abanyarwanda muri rusange ‘gukunda umuziki’.

Bati “Rero twafashe bake muri abo bagize icyo bakora by’umwihariko ku buzima bwacu umuntu utubona uyu munsi yumve ko tubikesha bariya; Muyango Jean Marie, Massamba Intore, Florida Uwera, Nyiranyamibwa Suzanne, Cécile Kayirebwa n’abandi.”

Amashusho y’iyi ndirimbo ‘Ndamurika’ agaragaramo abarimo umuhanzi Masamba Intore wakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Kanjongera’, ‘Rwagihuta’ n’izindi

Cécile Kayirebwa w’inganzo y’umunezero agaragara mu ndirimbo ya Angel&Pamella yaciriye inzira mu muziki

Ishema ry’inganzo, Muyango uzwi mu ndirimbo ‘Karame uwangabiye’ akaba n’umutoza w’Itorero ry’Igihugu ‘Urukerereza’ yashimiwe na Angel&Pamella

Itsinda rya Angel na Pamella ryasohoye amashusho y'indirimbo bise "Ndamurika" ifite iminota 04 n'amasegonda 33'

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "NDAMURIKA" YA ANGEL&PAMELLA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND