Kigali

Ronaldinho Gaùcho mu gahinda gakomeye nyuma yo kubura umubyeyi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:22/02/2021 10:01
0


Umunyabigwi muri ruhago ku Isi ukomoka muri Brazil, Ronaldo de Assis Moreira uzwi nka Ronaldinho Gaùcho, ari mu gahinda kenshi nyuma yo kubura nyina umubyara, Dona Miguelina, witabye Imana mu mpera z'icyumweru dusoje azize icyorezo cya Coronavirus.



Dona Miguelina, wari ufite imyaka 71 y'amavuko yitabye Imana ku wa gatandatu tariki ya 20 Gashyantare 2021, ndetse iyi nkuru y'incamugongo ikaba yatangajwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Belo Horizonte uri mu Majyepfo ya Brésil, wanditse ubutumwa kuri Twitter yihanganisha Ronaldinho.

Mu butumwa bwe yagize ati“Ronaldinho muhungu wanjye, nzi icyo kubura umubyeyi bivuze. Ibyiyumvo byanjye muri aka kanya birakomeye cyane”.

Ibi bibaye nyuma y’igihe gito Ronaldinho n’umuvandimwe we bafuguwe, aho mu mwaka ushize aribwo bafunzwe bazira kwinjira muri Paraguay bakoresheje inyandiko mpimbano.

Ronaldinho w’imyaka 40, yakiniye FC Barcelona imikino 207 mu marushanwa atandukanye, yayitsindiye ibitego 94.

Yatwaranye na Brazil igikombe cy’Isi cya 2002, atwara La Liga 2 na Champions League imwe yo muri 2006 akinira FC Barcelona.

Abasportif batanduknye barimo n'abakinnyi bakinanye na Ronaldinho, bakomeje kumwoherereza ubutumwa bumukomeza n'umuryango we ndetse bunamwihanganisha ku byago bagize byo kubura umubyeyi.

Umubyeyi wa Ronaldinho yitabye Imana azize COVID-19

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND