RFL
Kigali

FC Porto 2-1 Juventus: Bwa mbere mu mateka inshuti magara zahuye zihanganye - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:18/02/2021 13:27
0


Nibwo bwa mbere mu myaka 20 bamaze bakina umupira w'amaguru, Cristiano Ronaldo na Pepe bahuye mu kibuga bahanganye mu mukino wa UEFA Champions League, FC Porto yatsinze Juventus 2-1.



Aba bagabo bamaze imyaka myinshi ari inshuti magara, bakinanye igihe kirekire muri Real Madrid ndetse no mu ikipe y'igihugu ya Portugal, ariko ntibari barigeze bahura bahanganye mu kibuga.

Mbere y'uyu mukino Pepe yari yatangaje ko ari ibintu bishimishije kuba agiye guhangana n'inshuti ye magara bwa mbere mu kibuga, ndetse by'akarusho akaba ari nawe mukinnyi afata nka nimero ya mbere ku Isi.

Yagize ati "Biraza kuba bitangaje guhangana nawe! Ntabwo mu buzima bwanjye nari narigeze nkina mpanganye na Ronaldo, gusa nakinaye nawe igihe kirekire ndetse nitozanya nawe kenshi. Biraza kuba ari Juventus ihanganye na Porto, kuruta uko yaba ari Pepe uhanganye na Ronaldo".

Mu mukino ubanza wa 1/8 muri UEFA Champions League wabereye muri Portugal, FC Porto ibifashijwemo na Moussa Marega na Tehdi Taremi batsinze ibitego 2-1 cya Juventus cyatsinzwe na Federico Chiesa.

Cristiano utigeze utsinda, yashatse Penaliti muri uyu mukino ariko umusifuzi ahakana ko nta kosa yakorewe.

Ntabwo Pepe yigeze amuha ubuhumekero kuko amuzi neza kandi bakinanye igihe kirekire, byagoye uyu rutahizamu ufatwa nka nimero ya mbere ku Isi, kugira amayeri ayo ariyo yose akoresha uyu myugariro atazi, ngo abashe kumunyuraho atsinde igitego.

Mu mukino wo kwishyura uzabera i Turin, Juventus irasabwa gutsinda igitego kimwe yo itinjijwe kugira ngo ikomeze muri 1/4 cy'iri rushanwa.

Pepe ntiyahaye agahenge Cristiano muri uyu mukino

Cristiano yongeye guhurira mu kibuga n'inshuti ye magara

Aba bagabo baziranye guhera mu bwana bwabo

Cristiano na Pepe bakinanye igihe kirekire muri Real Madrid

Cristiano na Pepe bakinana mu ikipe y'igihugu ya Portugal






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND