RFL
Kigali

CAF CC: Nyuma yo gutsindwa 1-0 muri shampiyona, CS Sfaxien yasesekaye i Kigali gukina uwo kwishyura na AS Kigali

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:18/02/2021 10:51
0


CS Sfaxien iheruka gutsindwa na Olympique Beja muri shampiyona ya Tunisia, yasesekaye ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Gashyantare 2021, aho ije gukina umukino wo kwishyura muri CAF Confederation Cup na AS Kigali iheruka gutsindira i Sfax 4-1.



Umukino wo kwishura hagati ya AS Kigali na CS Sfaxien uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 20 Gashyantare 2021, kuri Stade ya Kigali.

Saa Cyenda z'urukerera kuri uyu wa Kane ni bwo delegasiyo y'ikipe ya Sfaxien igizwe n'abakinnyi, abatoza, abaganga ndetse n'abandi baherekeje ikipe basesekaye ku kibuga cy'indege i Kanombe.

Mbere yo guhaguruka muri Tunisia, ku wa kabiri tariki ya 16 Gashyantare CS Sfaxien yatsinzwe umukino wa shampiyona na Olympique Beja 1-0.

CS Sfaxien yakoze akazi gakomeye i Sfax mu mukino ubanza yatsinzemo AS Kigali 4-1, yazanye i Kigali impamba ihagije ishobora kuyisunika mu matsinda y'iri rushanwa.

Kugira ngo AS Kigali isezerere Sfaxien birayisaba gutsinda ibitego 3-0.

Ni akazi gakomeye ku mutoza Eric Nshimiyimana wa AS Kigali n'abakinnyi be, kuko iyi kipe yo muri Tunisia yagaragaje ko ikomeye mu mpande zose mu mukino ubanza wabereye mu mujyi wa Sfax.

Ikipe izasezerera indi muri uyu mukino izahita yerekeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

Abakinnyi ba CS Sfaxien bifitiye icyizere cyo gusezerera AS Kigali

Delegasiyo ya CS Sfaxien yahagurutse muri Tunisia yerekeza i Kigali

Abakinnyi Sfaxien yazanye i Kigali mu mukino wo kwishyura na AS Kigali





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND