RFL
Kigali

Benshi bibaza aho byavuye! Sobanukirwa inkomoko y'agatendo Cristiano akora iyo atsinze igitego benshi bakunze kwigana

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:17/02/2021 17:45
1


Benshi muri bagenzi be basangiye umwuga baramwigana, ndetse n'abandi batandukanye bakunda ruhago bigana agatendo k'umunyabigwi, Cristiano Ronaldo nk'ikimenyetso kigaragaza ko bishimiye bidasanzwe igitego batsinze cyangwa ikipe bafana itsinze, gusa benshi babikora batazi imvano cyangwa igisobanuro cyabyo.



Kuva yagera muri Real Madrid mu 2009 avuye muri Manchester United kugeza magingo aya, Cristiano afite agatendo akora yishimira igitego kamaze kwamamara ku Isi hose, ndetse byatumye na bagenzi be bahuje umwuga bigana aka gatendo.

Uyu rutahizamu amaze imyaka 12 yishimira igitego atsinze mu buryo bumwe budahinduka, aho asimbuka mu kirere yatandukanyije amaguru n'amaboko, yageza ibirenge hasi akavuga inshuro imwe ijambo riri mu rurimi rw'icyesipanyoro agira ati "Siiiiiii" mu cyongereza bisobanuye 'Yes' mu kinyarwanda bisobanuye ngo 'Yego'.

Abafana baba bari ku kibuga bamaze kumenyera aka gatendo k'uyu mukinnyi, kuko iyo asimbutse mu kirere bose bahita bavuga rya jambo, bagira bati "Siiiiiiiii".

Mu 2014 ubwo yari azamutse kuri stage agiye guhabwa Ballon d'Or, Cristiano yasubiyemo ijambo 'Siiiiiiii' nyuma yo kwegukana ibihembo bitandukanye muri uwo mwaka ahigitse mukeba we Lionel Messi.

Uwari uyoboye umuhango wo gutanga ibihembo yakomeje asubiramo iryo jambo ndetse na bamwe mu bari bitabiriye ibirori barimo n'uwari umutoza wa Real Madrid icyo gihe, Carlo Ancelotti.

Aka gatendo yakoze bwa mbere akigera muri Real Madrid mu 2009, kamaze kwamamara ku Isi hose, kuko gakunze gukoreshwa n'ingeri zitandukanye bishimira intsinzi.

Aganira na Televiziyo yo muri Espagne ku nkomoko y'ijambo 'Siiiiii', Cristiano yagize ati" Ni ibisanzwe, Abakinnyi barabizi ko igihe cyose mvuga ririya jambo iyo ntsinze igitego". "Ni ijambo dukoresha nk'abakinnyi bo muri Real Madrid".

Gusa nubwo uyu mukinnyi yatangaje ko ari ijambo bakoresha nk'abakinnyi ba Real Madrid, nyuma yo kuyisohokamo agiye muri Juventus yakomeje gukora aka gatendo no kuvuga ririya jambo, ndetse akaba anabikora iyo atsindiye ikipe y'igihugu ya Portugal.

Aka gatendo ka Cristiano karamamaye maze kagera no mu bakinnyi bagenzi be, aho basigaye bagakoresha bishimira ibitego batsinze.

Mu 2019, umunya-Serbia Mark Grujic, ubwo yari mu ntizanyo mu ikipe ya Hertha Berlin, yatsinze igitego ku mukino bakinnye na Schalke 04 muri shampiyona y'u Budage, maze mu kwishimira iki gitego akora aka gatendo.

Nyuma y'umukino mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru Bild cyo mu Budage, yagize ati"Ni amarangamutima, ntabwo nari kubasha kubigarura, nanjye nabonye biza kuriya. Nkunda gukurikira cyane Cristiano kuko niwe mfata nk'icyitegererezo, akunda gukora cyane".

Mbere yo gukora aka gatendo amaze gutsinda igitego, hari andi marenga Cristiano abanza gukora arimo nko gushyira urutoki ku munwa, kwikomanga ku gatuza cyangwa gutunga urutoki mu gice runaka cyicayemo abafana b'ikipe akinira.

Aka gatendo Cristiano yatangiye kugakora ageze muri Real Madrid

Mu ikipe y'igihugu ya Portugal, Cristiano nabwo yishimira igitego akoresheje agatendo kamaze kwamamara cyane

Muri Juventus nabwo ni uko Cristiano yishimira igitego

Henshi mu bice bitandukanye batangiye kwigana agatendo ka Cristiano





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ernest3 years ago
    CR 7 always





Inyarwanda BACKGROUND