Kigali

Avuga ko yarenganye nyuma yo kwisanga muri gereza afite imyaka 15 akarekurwa afite imyaka 83

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:16/02/2021 15:20
0


Icyaha cyo kwica umuntu ni kimwe mu byaha bituma umuntu arangiriza ubuzima bwe muri Gereza. Joseph Ligon amaze igihe kinini kingana n'imyaka 68 muri Gereza akurikiranweho icyaha cyo kugira uruhare mu mvururu zahitanye abantu 2 i Philadelphia.



Uyu mukambwe yakatiwe igifungo cya burundu mu 1953 azira kugira uruhare mu bujura no gukubita afatanije n’itsinda ry’abasore bari basinze i Philadelphia. Abantu babiri bapfuye bazize ibyo byaha. Ligon yavugaga ko n'ubwo yafunzwe, arengana kuko ko nta muntu yigeze yica.


Ku wa kane Tariki 11 Gashyantare 2020, Joseph Ligon w'imyaka 83 yavuye muri gereza ya leta ya Pennsylvania nyuma yo kumara imyaka irenga 68 afunzwe. Mu myaka yose yamaze muri gereza, Ligon yanze gusaba kurekurwa. Mu mwaka wa 2012, Urukiko rw'Ikirenga rwemeje ko igihano cy'igifungo cya burundu cyahawe abana bato ari igihano cy'ubugome kandi kidasanzwe bityo kikaba kinyuranyije n'Itegeko Nshinga. Nyuma y’iki cyemezo, Pennsylvania yanze kugabanya igihano cy’igifungo cya burundu. 


Ku myaka 35, Ligon yahawe amahirwe yo gusaba kurekurwa by'agateganyo, ariko yaranze. Bradley Bridge, wunganira rubanda wari uhagarariye Ligon nk'umwunganizi we kuva mu 2006, yagiye mu rukiko rw’ikirenga maze asaba ko umukiriya we yarekurwa. Itegeko Nshinga risaba ko igihano cyaba gito ku mwana muto. Mu Ugushyingo, Ubushinjacyaha Bukuru bw'akarere ka Philadelphia bwemeye icyifuzo cya Bridge maze butegeka Ligon yarekurwa iminsi 90 ariko nabwo aranga. 

2017, Ligon urukiko rwanzuye ko afungwa imyaka 35, gusa yarayimaze ariko akomeza gufungwa, umwunganira mu mategeko akomeza gusiragira mu nkiko abaza impamvu umukiriya we yakomeje gufungwa birangira afunguwe ku myaka 83 y'amavuko ari umukambwe mu bakambwe.

src: Thejjireport






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND