RFL
Kigali

UEFA CL: Nyuma yo gutsindwa bitandatu mu 2017, PSG idafite Neymar yasubiye i Camp Nou

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:16/02/2021 13:40
0


PSG ishaka gusiba amateka mabi ifite kuri FC Barcelona mu irushanwa ry'amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w'i Burayi (UEFA Champions League) yasubiye ku kibuga Camp Nou iheruka gutsindirwaho 6-1, idafite inkingi ya mwamba yayo Neymar Jr uheruka kuyigeza ku mukino wa nyuma umwaka ushize.



FC Barcelona irakira Paris Saint-Germain kuri uyu wa kabiri saa 22h00 nyuma y’aho muri 2017 habaye ibitangaza bya La Remontada, aho PSG yishyuwe ibitego bine yari yatsinze mu mukino ubanza ndetse ikaninjizwa ibindi bibiri byatumye isezererwa.

Neymar Jr wari wagize uruhare rukomeye mu kwishurira Barcelona umubare w'ibitego yari yatsindiwe i Parcs des Prince, kuri ubu usigaye ukinira PSG, ntabwo aza kugaragara muri uyu mukino kubera imvune yo mu kibero, ariko uyu munya-Brésil ashobora kuzakina umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 10 Werurwe 2021.

FC Barcelone na PSG ziheruka guhurira muri 1/8 cy’umwaka w’imikino wa 2016/17. Icyo gihe, iyi kipe yo muri Espagne yabaye iya mbere ndetse ni yo yonyine yabashije gukomeza mu kindi cyiciro yaratsinzwe ikinyuranyo cy’ibitego bine cyangwa ibirenzeho mu mukino ubanza (yatsinzwe 4-0 kuri Parc des Princes ariko itsinda 6-1 kuri Camp Nou).

Iyi kipe yo muri Espagne yasezereye PSG mu nshuro eshatu baheruka guhuramo mu mikino yo gukuranamo muri Champions League: Muri ¼ cya 2012/13, ¼ cya 2014/15 na 1/8 cya 2016/17. Inshuro imwe PSG yasezereye Barça ni muri ¼ cyo mu 1994/95.

PSG kandi ntabwo iza kuba ifite Angel di Maria ukina ku ruhande asatira izamu, na we ntakina uyu mukino kubera imvune yo mu kibero mu gihe Marco Verratti ashidikanywaho nyuma yo kubabara mu rukenyerero.

FC Barcelone ishobora kugarura myugariro wo hagati, Gerard Piqué, wari umaze amezi atatu adakina kubera imvune yo mu ivi, ariko ntabwo iza kuba ifite myugariro Ronald Araujo wagize imvune y’akabombambari.

Mbere y'uyu mukino Ronald Koeman utoza Barcelona yagize ati “Turajya muri uyu mukino dufite icyizere.Tumaze iminsi tubizi ko uyu ari umukino ukomeye kuko PSG n’ikipe ikomeye cyane.Dukunda kugumana umupira,kuyobora umukino no kurema amahirwe.Turifuza kurangiza uyu mukino tutinjijwe igitego”.

Pochettino wa PSG yagize ati “Uyu ni umukino w’ingenzi cyane, by’umwihariko kuri njye umaze iminsi 40 mu ikipe. Nzi agaciro uyu mukino ufite. Gutwara UEFA Champions League niyo ntego nkuru y’ikipe, ibihe turimo turabizi ariko turiteguye".

Abakinnyi bashobora kubanza mu kibuga ku mpande zombi:

Barcelona XI: Ter Stegen: Dest, Mingueza, Lenglet, Alba; De Jong, Busquets, Pedri: Messi, Griezmann, Dembélé.

Paris SG XI: Navas; Florenzi, Marquinhos, Kimpembe, Kurzawa; Gueye, Verratti, Paredes; Kean, Icardi, Mbappé.

UKO IMIKINO IBANZA YA 1/8 MURI UEFA CHAMPIONS LEAGUE ITEYE:

Ku wa Kabiri tariki ya 16 Gashyantare

FC Barcelone vs Paris Saint-Germain

 RB Leipzig vs Liverpool

Ku wa Gatatu tariki ya 17 Gashyantare

 FC Porto vs Juventus

 Seville vs Borussia Dortmund

Ku wa Kabiri tariki ya 23 Gashyantare

 Atlético Madrid vs Chelsea

 Lazio vs Bayern Munich

Ku wa Gatatu tariki ya 24 Gashyantare

 Atalanta vs Real Madrid

 Borussia Moenchengladbach vs Manchester City

Pochettino yizeye gukura amanota atatu i Camp Nou nubwo bitoroshye

Koeman agomba kwemeza abafana ba Barcelona atsinda PSG ndetse akanayisezerera

Neymar wavunitse ntaza kugaragara kuri uyu mukino





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND