Umuyobozi w'ikipe ya Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yasabye abakunzi b'iyi kipe bari mu bice bitandukanye by'Isi, kuyigoboka bakayereka urukundo mu byiza ndetse n'ibibi niba koko bayikunda.
Binyuze kuri shene ya Youtube ya Rayon Sports, Umuyobozi w’Umuryango Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko umukunzi nyawe wa Rayon Sports atari uyikunda yatsinze kuko no gutsindwa bibaho, ahubwo ari ubana nayo mu byiza no mu bibi.
Uyu muyobozi yatangaje ibi mu gihe ikipe ifite ibibazo by'amikoro, haba mu guhemba abakozi bayo ndetse no kugwatura imodoka yayo yaheze mu Kagera Ltd.
Yagize ati"Umukunzi atandukanye n'umufana. Umuntu afana ikipe kubera yamushimishije ariko itamushimishije ntayifana. Umukunzi abana nayo ibihe byose, haba mu ntsinzi ndetse akanamenya ko gutsindwa bibaho. Ndasaba abakunzi ba Rayon Sports yaba abari mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, niba koko muyikunda, nimuyishyigikire mu byiza ndetse no mu bibi".
Iyi kipe kandi muri gahunda yo gushyira mu bikorwa intego z'icyerekezo 2030 ifite zikubiyemo kubaka Stade yayo bwite ndetse no kugira aho ikorera idakodesha, ikeneye ko buri mukunzi wayo agira umusanzu atanga kugira ngo bigerweho.
Rayon Sports yakunze kurangwa n'ibibazo bitandukanye birimo iby'imiyoborere ndetse n'iby'ubukungu, aho byagiye biyikoma mu nkokora kenshi ndetse bikanagira uruhare rukomeye mu musaruro wayo.
Komite nshya ya Rayon Sports iherutse gutorwa ifite akazi gakomeye ko guhangana n'ingaruka za COVID-19, cyane cyane ko aho iyi kipe yakuraga ubushobozi hamaze igihe hatayigaburira, Nko ku masitade ndetse no mu baterankunga batandukanye.
Perezida wa Rayon Sports yasabye abakunzi bayo kuyigoboka, haba mu byiza no mu bibi
Shampiyona yasubitswe Rayon Sports imaze gukina umukino umwe gusa yanganyije na Rutsiro FC
TANGA IGITECYEREZO