Kigali

Yajyanye na bagenzi be muri Tunisia yizewe ariko ntaza gukina! Ibya Kalisa Rachid bikomeje kuba agatereranzamba

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:13/02/2021 12:08
0

Nyuma yo kugaragaza ibibazo by'imvune za hato na hato yagiraga umukino ugeze hagati mu mikino ya CHAN 2020, abaganga bamupima bagasanga nta kibazo na kimwe afite bwacya agasubira mu kibuga, Kalisa Rachid, yongeye kugaragaza ibibazo by'imvune mu myitozo ya AS Kigali, bituma ataza kugaragara ku mukino wa CS Sfaxien.Hashize iminsi itatu AS Kigali igeze muri Tuniziya, aho bagiye gukina umukino ubanza na SC Sfaxien mu ijonjora rya gatatu rya CAF Confederation Cup, aho  ikipe izasezerera indi mu mikino ibiri bazakina izahita ibona itike yo mu matsinda.

Kalisa Rachid ukina mu kibuga hagati, yagiriye ikibazo cy'imvune mu myitozo ya nyuma bituma ataza kugaragara mu kibuga kuri uyu mukino, ntabwo ariwe wenyine kuko na Nsabimana Eric Zidane nawe wari wavunikiye mu Mavubi akaza gukira, ashidikanywaho, gusa ashobora kuza gukoreshwa kuri uyu mukino.

Amakuru meza ava muri Tunisia, avuga ko nyuma yo guhabwa ibisubizo bya COVID-19, basanze nta n’umwe wanduye iki cyorezo mu bajyanye na AS Kigali FC bose. Uretse aba bakinnyi, abandi bose ni bazima nta n’umwe ufite ikibazo cy’imvune kandi bose biteguye guhangana na SC Sfaxien. Umukino wo kwishyura hagati y'aya makipe uzabera i Kigali tariki ya 21 Gashyantare 2021.

Byamaze kwemezwa ko Kalisa Rachid ataza gukina umukino wa CS Sfaxien

Nsabimana Eric Zidane ashobora gukina uyu mukino nubwo nawe yari yagize ikibazo

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND