RFL
Kigali

Namungo yo muri Tanzania yafatiriwe ku kibuga cy’indege muri Angola

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:13/02/2021 11:37
1


Ikipe ihagarariye Tanzania mu irushanwa rya CAF Confederation Cup, Namungo FC, yafatiriwe ku kibuga cy’indege i Luanda muri Angola, Nyuma y’uko abakinnyi bayo batatu n’umuyobozi umwe basanzwemo Covid-19, nyamara barahagurutse muri Tanzania ibipimo bigaragaza ko ntawanduye.



 Mu ijoro ryo ku wa gatanu tariki ya 12 Gashyantare 2021, itsinda ry'abantu 32 barimo abakinnyi, abatoza n’abayobozi ba Namungo FC bahagurutse ku kibuga cy’indege cya Dar es Salam, nyuma yo gupimwa Covid-19 bagasanga bose ari bazima, betrekeza muri Angola gukina na Primeiro de Agosto mu mukino uzatanga itike yo kwerekeza mu matsinda ya CAF Confederations Cup ku ikipe izatsinda.

Nyuma y’urugendo rw'amasaha arindwi iyi kipe yakoze, yageze muri Angola amahoro, maze babanza gupimwa COVID-19, aho bapimwe n’ubuvuzi bw’igisirikare cy’aho basanga abakinnyi batatu n’umwe mu bayobozi baranduye.

Uyu mwanzuro warakaje cyane abakinnyi n’abayobozi ba Namungo FC,  cyane kuko bavuye muri Tanzania babwiwe ko bose ari bazima,bibaza uburyo baba banduriye mu ndege kandi bari mu yabo bwite.

Bane banduye muri iyi kipe babwiwe kujya mu kato, mu gace gaherereye mu rugendo rw’amasaha ane uvuye ku kibuga cy’indege, barabyanga hanyuma babwirwa ko nibatabikora bagomba gusubira muri Tanzania.

Namungo FC yageze muri iki cyiciro cya nyuma cyo gushaka itike yo kwerekeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup, isezereye Al Hilal Obayed yo muri Sudani mu gihe Primeiro de Agosto bagomba gukina yasezerewe muri Champions League na Kaizer Chiefs yo muri Afrika y’epfo.

Umukino ugomba guhuza aya makipe yombi uteganyijwe ku munsi w’ejo saa kumi n’ebyiri gusa ntabwo haramenyekana igikurikiraho nyuma y'ibyabereye ku kibuga cy'indege i Luanda.

Namungo yamaganiye kure ibisubizo bya COVID-19 byavuye ku kibuga cy'indege muri Angola

Namungo ifite akazi gakomeye imbere ya Primeiro do Agosto





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kay3 years ago
    Kandi Tanzania nta covid-19 ibaye hahahah





Inyarwanda BACKGROUND