RFL
Kigali

Abandi bantu batatu batangiye gukorwaho iperereza kugira uruhare mu rupfu rwa Maradona

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:10/02/2021 17:00
0


Amazina atatu mashya arimo abaganga babiri, batangiye gukorwaho iperereza kugira uruhare mu rupfu rw'umunyabigwi muri ruhago ku Isi, Diego Armando Maradona watabarutse mu mpera z'umwaka ushize.



Abantu batatu barimo abaganga babiri Ricardo Omar Almiron na Gisela Madrid, ndetse n'undi witwa Carlos Diaz ushinzwe iby'imitekerereze mu bitaro byavuraga Maradona, binjiye mu bari gukorwaho iperereza ku ruhare ruziguye cyangwa rutaziguye baba baragize mu rupfu rw'uyu munyabigwi.

Ikigo ntaramakuru cyo muri Argentine cyitwa Telam, cyatangaje ko aba bose uko ari batatu batangiye gukorwaho iperereza kugira uruhare mu rupfu rw'iki cyamamare, yaba ibyo bashobora kuba barakoze bikamuviramo gutakaza ubuzima cyangwa uburangare bagize, bikagaragara ko batubahirije inshingano zabarebaga.

Diaz arashinjwa kuba yari kuba yarafashe umwanzuro ku kigero cy'imiti yari guhabwa Maradona akurikije ubusesenguzi bw'ubutumwa yahabwaga.

Aba baganga uko ari babiri nabo baracyekwaho uruhare mu rupfu rwa Maradona kubera ko umunsi ku munsi aho yari arwariye barahoranaga.

Aba biyongereye ku bandi barimo umuganga wavuraga Maradona nawe ucyekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Maradona.

Tariki ya 25 Ugushyingo 2020, nibwo byatangajwe ko uyu Isi yose ifata nk'umukinnyi w'ibihe byose yashizemo umwuka, nyuma yuko umutima uhagaze.

Uru rupfu rwababaje benshi mu bamukundaga ndetse n'Abasportif muri rusange ariko biba akarusho ku bafana n'abakunzi b'ikipe ya Napoli.

Diego Maradona watabarutse afite imyaka 60, yakiniye Napoli imyaka irindwi, ahava yerekeza muri FC Barcelone, naho yatwaye ibikombe bitandukanye harimo na mpuzamahanga, ndetse akaba yaranafashije igihugu cya Argentine kwegukana igikombe cy'Isi mu 1986.

Maradona yitabye Imana azize indwara y'umutima ku myaka 60 y'amavuko






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND