Kigali

Ibihugu 10 bifite Abakobwa beza cyane ku Isi kurusha ibindi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:11/02/2021 7:36
6


Nk'uko bavuga ko abakobwa beza bavuka igihe cyose ahantu hose koko ni byo gusa na none hari ibihugu bigira abakobwa/abagore beza kurusha ibindi bihugu.



Ibihugu bigera 10 bigira igitsinagore cy’uburanga buhebuje ku Isi ni ibi bikurikira:

1.Venezuela

Igihugu cya Venezuela cyo muri Amerika y’Amagepfo nicyo gihiga ibindi bihugu byose byo ku isi mu kugira abakobwa beza. Abakobwa baho baba barebare bakagira n’amasura acyeye hamwe n’imisatsi miremire cyane. Venezuela kandi imaze kuba yaca agahigo ko kuba ari cyo gihugu gifite abakobwa batsindiye ikamba rya Miss w’isi yose hamwe na Miss Universe.

2. India

Igihugu cy’u Buhinde mu myaka n'imyaka yahise cyizwiho kugira abakobwa beza. Ubuhinde bwifitemo amoko atandukanye ariyo agenda abyarana maze bakabyara abana b'abakobwa beza cyane. Abakobwa baho uretse kuba ari beza banarusha ab'ahandi kugira imico n’imyifatire myiza.

3. Argentine

Si ibanga ko abakobwa beza baturuka mu bihugu byo muri Amerika y’Epfo ari naho Argentine iherereye. Iki gihugu burya ntikigira abakinnyi beza b’umupira gusa ahubwo n’abakobwa bashinguye bafite uruhu runyerera niho bibera.

4. Serbia

Serbia iza ku mwanya wa 4 n’abakobwa baho beza bakunze kugira imisatsi y’umweru (blonde hair) ndetse abakobwa baho 99% bafite amaso meza akurura ubarebye bose.

5. South Korea

Koreya y’Amagepfo ifite abakobwa beza bafite imiterere myiza na cyane ko bakora imyitozo ngororamubiri cyane. Abakobwa baho kandi barangwa n’inseko nziza ikagendana no mu isura heza bityo ibi bikaba bituma iki gihugu cyiza ku mwanya wa 5 mu bihugu ku isi bifite abakobwa beza.

6. France

U Bufaransa bufite abakobwa beza cyane kuko abakobwa baho bafite imiterere myiza ikagendana n’imico yabo yo kumenya kuvuga neza no kwitwara neza mu bandi. By'umwihariko aba bakobwa bafite amaguru meza akundwa n’abagabo benshi.

7. Italy

U Butaliyani nabwo bufite abakobwa b'ikimero gitangaje. Abakobwa baho ubasangana iminwa minini myiza n’amajosi maremare. Ubwiza bwabo kandi babuvanga no kuba bazi guteka ibiryo bw’ubwoko bwinshi.

8. Ukraine

Igihugu cya Ukraine gifite abakobwa/abagore beza bakunze kugira imiterere ihebuje. Abakobwa baho kandi bagira uburebure bujyana no kugira 'munda zero' bityo imiterere yabo ikamera nkiy’abanyamideli.

9. Brazil

Igihugu cya Brazil cyizwiho kugira abasore basunika ruhago neza kinafite abakobwa b’uburanga. Abakobwa baho bagira uruhu rwiza n’imiterere idakunze kugirwa na bose ariyo yo kugira ikibuno kinini.

10. Colombia

Igihugu cyiza ku mwanya wa 10 ni Colombia gifite abakobwa beza bihariye mu kugira amaso y’umweru cyane no kugira inseko ihebuje. Abakobwa baho kandi bihariye ku gendo yabo.

Src:www.worldwonderlists.com,www.hellotravel.com








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Clauby3 years ago
    Iyi ni Complex d'inferiorité gute abantu beza bose bafite uruhu rwera kuki Nta mwirabura urimo
  • Eric havyarimana3 years ago
    Baravye iki kugira haburemwo nigihigu nakimwe ca Africa?
  • Nkanika Alphonse3 years ago
    Nonese ubukoko murwanda ntabakobwa neza tugira koko mbega mwebwe
  • HAKIRE yves1 year ago
    Urwanda nurwakangahe?
  • DUFATANYE THEVER1 year ago
    GUKORA IBYIZA
  • Nshimiyimana innocent9 months ago
    Igihugu cya venezuela kigira abakobwa beza cyane pee!!!



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND