RFL
Kigali

Eden Hazard yatunguye benshi ahishura ikipe yakuze akunda imuhora ku mutima anatangaza igihe azasezera burundu kuri ruhago

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:9/02/2021 17:12
0


Rutahizamu ukomoka mu gihugu cy'u Bubiligi ukinira Real Madrid yo muri Espagne, Eden Hazard, yatunguye benshi avuga ko yakuze akunda cyane Arsenal n'abakinnyi bayo, ndetse anavuga ko nubwo yagiye yibasirwa n'imvune cyane ariko agifite imyaka itandatu imbere ye yo gukina ruhago.



Hazard w'imyaka 30 yavuze ko yifuza gukina umupira w'amaguru kugeza ku myaka 36 n'ubwo atasobanuye amakipe azerekezamo ubwo amasezerano ye azaba arangiye muri Real Madrid akinira magingo aya.

Uyu Mubiligi wazamukiye muri  Lille yo mu Bufaransa, yerekeje muri Chelsea mu 2012, ahakina imikino 352 atsinda ibitego 110.

Gusa nubwo yakiniye Chelsea, Hazard yatangaje ko atariyo kipe yakundaga kuko yakuze yumva yifuza gukinira mukeba wayo Arseal, aganira n'ikinyamakuru On The Front Foot yagize ati"Ubwo nari nkiri muto ikipe nakundaga kureba kenshi yari ikipe y'igihugu y'u Bufaransa".

"Kuri njye, abakinnyi nabaga mpanze amaso yari Zinedine Zidane na Thierry Henry.

"Byari bigoye kubigaragaza kubera umubano nari mfitanye na Chelsea, ariko mu byukuri icyo gihe nakundaga Arsenal.

"Bari bafite abakinnyi barimo Robert Pires, Sylvain Wiltord na Patrick Vieira, nakundaga no gukurikira mu ikipe y'igihugu y'u Bufaransa".

Mu myaka irindwi Hazard yamaze muri Chelsea, yayifashije kwegukana ibikombe bibiri bya Premier League, igikombe cya FA Cup, League Cup ndetse na Europa League.

Uyu mukinnyi yavuye muri Chelsea mu 2019 yerekeza muri Real Madrid aguzwe akayabo ka Miliyoni 88 z'ama-Pound, gusa kuva yagera i Bernabeu ntiyorohewe n'imvune zatumye amara igihe kirekire adakina.

Hazard yatangaje ko nubwo yakunze kwibasirwa n'imvune yumva asigaje hagati y'imyaka itanu n'itandatu yo gukina umupira w'amaguru.

Yagize ati"Nizeye kuzakina igihe kinini gishoboka, igihe cyose ngerageza kuryoherwa iyo ndi mu kibuga.

"Ubwo nzaba nsoje umwuga wanjye nibwo nzasubiza amaso inyuma nkareba ibyo nagezeho, gusa muri aka kanya ikindaje ishinga ni ugukina neza no kuryoherwa n'umupira w'amaguru".

"Ntabwo ndatekereza aho nzaba ndi mu myaka mike iri imbere, ngerageza kureba ku mukino mfite imbere ndetse n'imyitozo mfite.

"Mfite imyaka 30 yonyine, kandi ndumva umubiri wanjye umeze neza, nizeye kuzakomeza gukina indi myaka itanu cyangwa itandatu iri imbere".

Hazard yafatiye urugero rwiza ku bakinnyi b'Abafaransa barimo Zinedine Zidane

Hazard yakuze akunda Vieirra na Thierry Henry muri Arsenal

Uyu Mubiligi yafashije Chelsea kwegukana ibikombe bibiri bya Premier League

Hazard ntiyorohewe n'imvune ageze muri Real Madrid





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND